Imibare igaragaza ko mu Bufaransa abantu basaga 1.000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije buri kwibasira u Burayi muri rusange.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa kuva ubushyuhe bukabije butangiye kwibasira u Bufaransa, abantu barenga 1.000 bamaze gupfa. Mu duce twinshi tw’icyo gihugu, ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 40, ibintu bitari byarigeze bigaragara ku rugero nk’urwo kuva mu mwaka wa 2003.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange mu Bufaransa cyatangaje ko imibare y’abapfuye yakusanyijwe kuva kuwa 24 Kamena, kikagaragaza ko benshi mu bahitanywe n’ubu bushyuhe, bangana na 85%, ari abantu bafite imyaka irenga 65.
Abasesenguzi b’ikirere bagaragaza ko ubu bushyuhe budasanzwe bwashyize igihugu mu bibazo bitandukanye, birimo ihungabana ry’imiyoboro y’amashanyarazi, kudindira kw’ingendo n’ubwikorezi ndetse no kongera umubare w’abarwayi ku buryo ibitaro byinshi byatangiye kuremererwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 150 hirya no hino ku Isi bari mu duce twibasiwe n’ubushyuhe bukabije, ashimangira ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.
Yongeyeho ko ibihe by’ubushyuhe bukabije nk’ibi bikomeje kwiyongera buri mwaka mu bice byinshi by’Isi, aho abahanga mu by’ikirere babihuza n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe riterwa ahanini n’ibikorwa bya muntu byongera imyuka yangiza ikirere.
Nubwo mu turere tumwe na tumwe tw’u Bufaransa hatangiye kugwa imvura no kuvuza umuyaga byagabanyije ubushyuhe, inzego z’ubutabazi zikomeje gusaba abaturage gukomeza kwirinda no gufata ingamba z’ubwirinzi, kuko ingaruka z’ubu bushyuhe zishobora gukomeza kugaragara n’iyo ikirere cyaba cyatangiye guhinduka.










