Tyla uri mu bahanziakazi bagezweho ku mugabane w’Afurika, yavuze ko indirimbo ye “Water” yatumye yegukana igihembo cya Grammy ariko yanamuzaniye ibicantege byinshi.
Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla yavuze ko nubwo indirimbo “Water” yatumye yegukana igihembo cya Grammy yari igeye gutuma areka umuziki burundu.
Amaze kwegukana Grammy mu kiciro cya “Best African Music Performance” mu mwaka wa 2024 abikesha iyo ndirimbo, abantu batandukanye baciye ku mbuga nkoranyambaga abandi baramwihamagarira bavuga ko yakoresheje ubusambo kugira ngo ayegukane atari ayikwiriye.
Umuziki akora atari mwiza, bamubwira ko binabaye byiza yawureka, abandi bakawukora.
Ibyo byamukoze ku mutima ajya mu cyumba ararira yibaza imbaraga yakoresheje mu muziki, abantu bakaba barimo barawuca amazi.
Yagiriyemo n’ibitekerezo byo kuwureka akajya gukora ibindi kuko yumvaga biri kumwangiza mu bijyanye n’imitekerereze.
Yongeyeho ko nyuma yishatsemo imbaraga agakomeza kuwukora, ahagaze neza ndetse ngo ntagiha umwanya abamuca intege, awukorana umwete.
Ikindi kandi akomeje kwishimira ko indirimbo ye “Dynamite” yakoranye na Wizkid ikomeje gukundwa inamwubakira amateka.