U Burayi: Abarenze 24,000 bapfuye kubera ubushyuhe bw’imbeho y’impeshyi ya 2025

Yisangize abandi

GATEOFWISE.COM/18SEPT

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Imperial College London bwagaragaje ko mu mijyi irenga 800 yo mu Burayi, abarenga 24,000 bapfuye mu mpeshyi ya 2025 kubera ubushyuhe bukabije.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 68% by’izo mfu ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere rituruka ku bikorwa bya muntu. Dr. Clair Barnes, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo imibare ishobora kugaragara nk’ito, ubushyuhe bw’iyi mpeshyi bwahinduye imibereho y’abantu benshi.

Yakomeje avuga ko iyi mibare igomba gusubiza guverinoma ku nshingano zo gushyiraho amategeko arengera ikirere. Yagize ati: “Uko guverinoma zitinda mu gushyiraho amategeko yo kugabanya ikoreshwa rya lisansi n’imyuka ihumanya ikirere, ni ko ubushyuhe buzagenda burushaho kwangiza impeshyi ndetse bikagora guhangana n’ingaruka zabwo.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibihugu byibasiwe cyane ari Espagne, u Bwongereza, u Budage n’u Bufaransa.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *