Iburasirazuba: Polisi yafashe abantu 43 bakekwaho guhisha inzoga zabujijwe ku isoko

Abantu 43 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gukomeza kubika no gucuruza inzoga zari zarakuwe ku isoko kubera kutujuje ubuziranenge.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, aba bantu bafashwe mu gikorwa kimaze iminsi itatu kigamije gukura ku isoko ibinyobwa byagaragajwe nk’ibishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababinywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko mu byo inzego z’umutekano zafashe harimo amakarito arenga 6.000 n’amalitiro 14.752 y’inzoga zitandukanye zirimo Ingwe, Lucky Gin na Kiwingu.

Yasobanuye ko bamwe mu bacuruzi batubahirije amabwiriza yo kuzitanga ahubwo bakazihisha mu ngo zabo, harimo n’abazibitse munsi y’ibitanda, bagamije gukomeza kuzicuruza mu ibanga.

Polisi yavuze ko abafashwe bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe, mu gihe ibikorwa byo gushakisha ahakiri izo nzoga bigikomeje.

Abaturage barasabwa kwirinda kunywa ibi binyobwa ndetse no gutanga amakuru ku bantu bose bakomeje kubihisha cyangwa kubicuruza, kuko bishobora kubashyira mu kaga ndetse bikagira n’ingaruka ku mutekano rusange.

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima nyuma yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho bamwe bagize ubumuga burimo no kutabona, abandi bakahasiga ubuzima.

Inzoga zakuwe ku isoko kuri ubu zirimo gukusanyirizwa ahabugenewe mu turere dutandukanye, mu gihe hategerejwe gahunda yo kuzikuraho burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *