iPhone 17 Pro: Ibyo wamenya kuri iPhone 17 Pro

Yisangize abandi

GATEOWISE.COM/18 SEPT

Biteganyijwe ko Apple izamurika telefoni nshya za iPhone 17 ku wa 9 Nzeri 2025. Muri zo, iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max ni zo zitezweho impinduka zikomeye mu buryo zubatse no mu ikoranabuhanga zikoranye.

Impinduka ya mbere igaragara ni imiterere y’ahashyirwa camera, sensor na flashlight. Ubusanzwe byabaga mu gice cy’ubugari gisa na kare, ariko ubu byitezwe ko bizahinduka urukiramende rukwirakwira hejuru y’inyuma ya telefoni.

Kubera iyo miterere mishya, ikirango cya Apple gishobora kwimurwa gato kugira ngo telefoni igaragarire neza kurushaho.

Za camera eshatu z’inyuma zizavugururwa, buri imwe ikazafata amashusho ya megapixels 48.

iPhone 17 Pro Max yo izaba nini kurusha izayibanjirije, bitewe n’uko izaba ifite batiri nini izafasha kurambya igihe cyo kuyikoresha. Ecran yayo nayo izaba ifite ikoranabuhanga ririnda kwerekana urumuri rwinshi, bityo uyireba ntabangamirwe.

Izi telefoni zizaza mu mabara atandukanye arimo umukara, umweru, ubururu bwijimye n’andi mashya ya orange acyeye.

Zose zizaba zikoranye chip nshya ya A19 Pro, izituma zikora vuba kandi zikoresha ingufu nke.

Igiciro kiziyongeraho hafi $50, aho iPhone 17 Pro izatangira kugura $1,049. Ububiko bw’ibanze buzava kuri 128GB bugere kuri 256GB.

Ibihugu izaba yakozwemo cyangwa imisoro itandukanye ishobora kugira ingaruka ku giciro cyazo mu masoko atandukanye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *