Mu minsi ishize, ikigo cya OpenAI cyatangaje icyemezo cyo guhagarika Sora, porogaramu yacyo yari izwiho gukora amashusho hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), nyuma y’igihe gito cyane imaze ishyizwe ku isoko.
Mu ntangiriro, benshi bakekaga ko guhagarikwa kwa Sora byari bifitanye isano no gukusanya amakuru bwite y’abakoresha ChatGPT, ariko amakuru mashya yaje kugaragaza ko ikibazo nyamukuru cyari gishingiye ku mikorere n’igiciro cyo kuyitunga.
Nubwo Sora yari yatangijwe mu buryo bwamamazwa cyane, ntiyabashije gukurura abakoresha benshi nk’uko byari byitezwe. Ku rwego rw’Isi, umubare munini w’abayigerageje wageze kuri miliyoni imwe, ariko nyuma y’igihe gito ugenda ugabanuka ugera ku bihumbi 500 gusa.
Ikindi cyagize uruhare rukomeye muri iki cyemezo ni uko iyi porogaramu yasabaga amafaranga menshi cyane kugira ngo ikomeze gukora. Bivugwa ko OpenAI yatangaga hafi miliyoni imwe y’amadolari buri munsi mu kuyikoresha, kubera ubushobozi bukomeye bwa mudasobwa bukenerwa mu kurema amashusho hifashishijwe AI.
Mu gihe ibyo byari bikomeje, OpenAI na yo yari ihanganye n’andi masosiyete akomeye nka Anthropic, cyane cyane binyuze muri serivisi yayo ya Claude Code, yari iri gukurura abakiliya benshi b’ibigo bikomeye kandi bitanga inyungu zigaragara.
Kubera iyo mpamvu, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, yafashe icyemezo cyo guhagarika Sora kugira ngo ibikoresho n’ubushobozi byakoreshwaga kuri iyo porogaramu byimurirwe mu zindi serivisi zifite inyungu nyinshi kandi zikeneye ubushobozi bwinshi.
Iki cyemezo cyafashwe gitunguranye cyane, kuko hari n’amasezerano manini yari akiri mu nzira. Urugero ni uko kompanyi ikomeye mu myidagaduro ya Disney yari yemeye gushora miliyari imwe y’amadolari mu bufatanye na OpenAI, aho Sora yari kuzajya ikoreshwa mu gukora amashusho ashingiye ku bikoresho bya Disney.
Icyatangaje benshi ni uko Disney yamenyeshejwe ihagarikwa rya Sora habura isaha imwe gusa ngo itangazo rijye hanze, ibintu byahise bituma ayo masezerano aseswa.Ihagarikwa rya Sora ryerekanye ko no mu rwego rw’ikoranabuhanga rigezweho, igitekerezo cyiza kidahagije iyo kidatanga inyungu cyangwa ngo gikurure abakoresha bihagije.