Umunya-Australia Chapman Brodie yatangaje ko imihanda ya Kigali yari ingorabahizi ku bakinnyi mu gihe Australia yegukana umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Team Time Trial Mixed Relay muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho abagabo n’abagore bakinira hamwe nk’ikipe basiganwa n’igihe.
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, Chapman yagaragaje ko iri siganwa ryari rigoye kurusha andi yose yakinnye. Yagize ati:
“Ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi. Gusa twaje turi abakinnyi b’intoranywa kandi i Kigali hari ibyishimo byinshi nubwo bisabaga imbaraga nyinshi kugira ngo intsinzi iboneke.”
Yakomeje avuga ko umuhanda w’amabuye hafi y’aho basoreza utazibagirana mu mateka ye:
“Buri wese wazanyuzemo, cyane cyane mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe, azabibwira abandi. Imihanda ya Kigali izandikwa mu mateka.”
Chapman yanashimangiye ko azirikana abagabo bazasiganwa ku Cyumweru mu muhanda bisanzwe, kuko bazahura n’undi muhanda w’amabuye, ati:
“Sinzi neza niba bazasoza, ariko birigaragaza ko ari isiganwa rizandikwa mu mateka.”
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri, abakinnyi bazasiganwa mu muhanda bazanyura mu mihanda irimo akazamuko ka Kwa Mutwe [Mur de Kigali], ari na wo munsi wa nyuma w’irushanwa.
Ku wa Kane, amasiganwa yo mu muhanda azatangira, aho abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa ku ntera ya 119,3 km, bahaguruka saa Saba, bagendera mu gikundi kimwe.





