Abacuruzi babitse litiro miliyoni ebyiri za lisansi basabwe kuzigeza ku isoko.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahaye abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli igihe cy’iminsi 30 kugira ngo basohore mu bubiko lisansi na mazutu bimazemo amezi arenga atandatu, bingana na litiro 1.993.750.

RRA yasabye abo bacuruzi kwishyura imisoro ikwiye kuri ibyo bicuruzwa mbere yo kubishyira ku isoko, kugira ngo bitangire kugurishwa nk’ibisanzwe.

Iki cyemezo kigamije gutuma ibikomoka kuri peteroli bimaze igihe kinini bibitse byinjira mu bucuruzi, ndetse no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro n’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyategetse abafite lisansi na mazutu bimaze amezi arenga atandatu mu bubiko bwa gasutamo kubimenyekanisha no kubikura muri ubwo bubiko mu gihe cy’iminsi 30, bitaba ibyo bikaba bishobora gufatirwa bikagurishwa n’inzego za gasutamo.

Urutonde rwashyizwe ahagaragara na RRA rugaragaza ko lisansi, mazutu na peteroli bingana na litiro 1.993.750 bibitse mu bubiko butandukanye burimo ubwa Yussa i Kabuye, Rubis Energy mu Gatsata na Oilcom i Jabana.

Muri uwo mubare, mazutu ni yo yiganje kuko ingana na litiro zirenga miliyoni 1,35, mu gihe lisansi ingana na litiro 641.055 na peteroli ikaba litiro 5.065.

RRA yagaragaje ko igice kinini cy’ibi bicuruzwa, kingana na litiro 791.832, kidafite amakuru agaragaza ba nyiracyo.

Mu bigo bifite umubare munini w’ibikomoka kuri peteroli bibitse harimo Mount Meru Petroleum ifite litiro 368.998, Kivu Energy Ltd ifite litiro 120.361 na Socit Sarl ifite litiro 65.404. Ibindi birimo Ukod Oil Rwanda Ltd, Hashi Energy, China Road, Gulf Energy, Hunan Road na Job Petroleum.

RRA yasobanuye ko ibi bicuruzwa bimaze igihe kirenze icyo amategeko ateganya mu bubiko bwa gasutamo, bityo bikaba bigomba gusohorwa bikajya ku isoko nyuma yo kwishyurirwa imisoro n’amahoro bikwiye.

Abasobanukiwe ibikorwa byo kubika ibikomoka kuri peteroli bavuga ko akenshi hari lisansi cyangwa mazutu bisigara mu bigega by’ibigo byahagaritse ibikorwa cyangwa bitagikora, ku buryo ububiko budafite uburenganzira bwo kubisohora butabiherewe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha.

Urutonde rwa RRA rugaragaza kandi ko hari abantu ku giti cyabo bafite ibikomoka kuri peteroli muri ubwo bubiko, aho uwanditseho ingano ntoya afite litiro eshatu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *