Umwami Charles III w’u Bwongereza yashyize ahagaragara amakuru yerekeye imisoro yishyura, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umucyo mu micungire y’umutungo w’ubwami n’uburyo abagize umuryango w’ibwami binjiza amafaranga.
Raporo y’imari y’ubwami igaragaza ko Charles III yishyuye imisoro ingana na miliyoni 12,9 z’amapawundi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, ibintu byatumye aza mu bantu 100 ba mbere bishyuye imisoro myinshi mu Bwongereza muri uwo mwaka.
Kuva yimye ingoma muri Nzeri 2022, amaze gutanga imisoro irenga miliyoni 30 z’amapawundi. Mbere yaho, mu mwaka wa 2023-2024, yari yishyuye miliyoni 11,7 z’amapawundi. Nubwo amategeko atamusaba gutanga iyi misoro nk’uko bikorwa ku baturage basanzwe, ayitanga ku bushake hashingiwe ku murongo umaze imyaka myinshi ukurikizwa n’umuryango w’ibwami.

Aya mafaranga ava ahanini ku nyungu zituruka mu ishoramari rye bwite, ibikorwa by’ubucuruzi, umutungo bwite n’indi mitungo ye yihariye. Hari kandi amafaranga ava mu mutungo mugari ugizwe n’ubutaka, inyubako z’ubucuruzi n’ishoramari, wamwinjirije miliyoni 25,2 z’amapawundi mu mwaka wa 2025-2026.
Gahunda yo kwishyura imisoro ku bushake ku bagize umuryango w’ibwami yatangiye mu 1993 ku ngoma y’Umwamikazi Elizabeth II. Kuri ubu, Charles III yishyura imisoro ku nyungu bwite, ku nyungu zikomoka ku mitungo yagurishijwe ndetse no ku mitungo y’izungura mu bihe bigenwa n’amasezerano ariho.
Ntabwo Charles III ari we wenyine watangaje aya makuru. Igikomangoma William na we yashyize hanze imibare y’imisoro yishyura. Kuva yabaye Igikomangoma cya Wales, amaze gutanga imisoro irenga miliyoni 20 z’amapawundi. Mu mwaka wa 2024-2025 yishyuye miliyoni 7,76 z’amapawundi, mu gihe mu mwaka wabanje yari yatanze miliyoni 8,34 z’amapawundi.
William akura igice kinini cy’amafaranga ye muri Duchy of Cornwall, umutungo gakondo ugenerwa uzaragwa ingoma y’u Bwongereza. Mu mwaka wa 2025-2026, uyu mutungo wamwinjirije miliyoni 21,6 z’amapawundi, bikomeza kumushyira mu bafite umutungo munini mu muryango w’ibwami.










