Umukobwa wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Gashanda, yabenzwe habura amasaha make ngo asezerane n’umusore bari bamaze igihe bakundana, nyuma y’uko uyu musore avumbuye ko yari yarabeshywe ku makuru amukomeyeho.
Uyu mukobwa n’umusore wo mu Murenge wa Kazo bari barateguye ubukwe bwabo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026. Imiryango yombi, inshuti ndetse n’abavandimwe bari bamaze imyiteguro yose, ndetse umusore yari yaranamaze gutanga inkwano.
Icyakora, ibintu byahindutse mu buryo butunguranye ubwo umusore yamenyaga amakuru atari azi ku mukunzi we.
Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ati: “Uwo musore yari amaze igihe avugana n’uwo mukobwa cyane, yari azi ko umukunzi we yarangije kwiga kaminuza kuko ngo ni ko yamubwiraga. Umusore rero ejo bundi aho batangiriye gutegura ubukwe yamenye ko umukobwa atigeze ayiga, amenya ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ikindi yamenye ko uwo mukobwa yanabyariye iwabo afite umwana w’imyaka ine ahita abivamo.”
Aya makuru ngo yakubise hasi icyizere yari afitiye uwo bari bagiye kubana, bituma afata icyemezo cyo guhagarika ubukwe nubwo imyiteguro yari igeze kure.
Abaturage bo mu Kagari ka Mutsindo bavuga ko batunguwe cyane n’icyo cyemezo kuko ibintu byose byari byaramaze gutegurwa.
Umwe mu baturage yagize ati: “Umukobwa ntiyabwije umuhungu ukuri, yamubeshye ko ari inkumi atabyaye, arongera amubeshya ko yarangije kaminuza. Uwo muhungu amukuraho icyizere gusa njye sindabonana n’ababyeyi be ngo babinyibwirire ariko amakuru mfite ni ayo. Twanumvise ko inkwano umukobwa yaburiwe irengero azitwaye.”
Undi mukobwa wari uri mu bazambarira umugeni yavuze ko ibyabaye byabatunguye cyane nyuma y’uko bari bamaze no gukodesha imyambaro y’ubukwe.
Yagize ati: “Twakodesheje imikenyero, ubukwe turabutegura tukajya tunategura inama. Twari abakobwa umunani dukodesha imikenyero tuzi ko ibirori bihari. Ku wa Mbere ni bwo twayishyuye, bigeze kuwa Kabiri dutangira kumva ko ubukwe bwapfuye. Twamenye ko uwo mukobwa yabeshye umuhungu ko ari inkumi kandi yarabyaye, anamubeshya ko yarangije kaminuza kandi abeshya.”
Nyuma y’aho ubukwe bupfiriye, amakuru yakomeje kuvuga ko uyu mukobwa yari yaburiwe irengero mu gihe cy’iminsi ibiri, ibintu byateye impungenge benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko uyu mukobwa yamaze kuboneka mu Karere ka Rwamagana District.
Yagize ati: “Kuba ari muzima ni byo twishimira na ho kuba yabenzwe nta kintu twabivugaho kuko ntabwo turaganira na bo, gusa ni ibisanzwe agomba kwiyakira.”
Iyi nkuru yasigiye benshi isomo ryo kuvugisha ukuri mu mubano, cyane cyane ku bantu baba bari mu rugendo rwo gutegura kurushinga, kuko kubeshya ku makuru y’ingenzi bishobora gusenya icyizere no guhagarika imigambi yari imaze igihe yubakwa.











