Umuhanzi w’Umurundi, Kidum Kibido, yasabye ko Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya barindwa, nyuma y’amashusho n’amafoto bivugwa ko agaragaza ibikorwa by’urugomo niyangizwa ry’ibikorwa by’abanyamahanga muri iki gihugu.
Kidum, usanzwe afitanye umubano ukomeye na Kenya aho amaze imyaka myinshi ahaba, yavuze ko atishimiye amakuru n’amashusho akomeje kumugeraho avuye i Nairobi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yavuze ko Kenya ayifata nk’iwabo, ndetse ko afite umuryango uhafite ubuzima burambye.
Yagaragaje impungenge ku bivugwa ko Abanyarwanda n’Abarundi bari gukorerwa ibikorwa bibabangamira, abaza impamvu abo baturage baba bafatwa muri ubwo buryo.Kidum yasabye ambasade bireba kugira uruhare mu kurinda abaturage bayo no kubafasha kugera mu ngo zabo amahoro n’icyubahiro.
Yavuze ko afite imodoka ishobora gutwara abantu bagera kuri 11, ashimangira ko yayitanga kugira ngo ifashe ababa mu bibazo kugera aho batuye.
Uyu muhanzi yasabye Abarundi bari mu Burundi kwirinda kwihorera ku Banyakenya kubera ibyo abandi bantu bashobora kuba bakoreye Abanyarwanda n’Abarundi muri Kenya.
Yashimangiye ko ibikorwa bya politiki bikwiye gukemurwa mu nzira za politiki, aho kubigiramo abasivili cyangwa abaturage batabigizemo uruhare.
Kidum yavuze ko azi ko gutangaza ibitekerezo nk’ibi bishobora kumushyira mu kaga, ariko ko atifuza guceceka mu gihe avuga ko abaturage bakomoka mu Burundi n’u Rwanda bari guhura n’ibibazo muri Kenya.










