Kwimukira mu mijyi bikomeje kwiyongera, aho abatuye mu mijyi bazarenga miliyoni 16 mu 2040.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imijyi, aho ruteganya ko mu mwaka wa 2050 abaturage 70% bazaba batuye mu mijyi, mu gihe 30% gusa ari bo bazaba bagituye mu byaro. Impuguke zemeza ko iyi gahunda izafasha kubungabunga no kwagura ubutaka bw’ubuhinzi, bityo umusaruro ukarushaho kwiyongera.

Imibare igaragaza ko umuvuduko w’imiturire yo mu mijyi umaze imyaka myinshi uzamuka. Mu 1991, abatuye mu mijyi bari bangana na 5% by’abaturage bose, ariko mu 2022 uwo mubare wari ugeze kuri miliyoni 3,7.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imijyi y’u Rwanda yatangiye guhinduka ku buryo bugaragara. Abaturage bavuga ko icyo gihe imijyi myinshi yari igifite isura y’icyaro, ariko ubu ibikorwa remezo, inyubako n’ishoramari byatumye ihinduka cyane.

Abatuye mu mijyi itandukanye barahamya ko iterambere ry’ibikorwaremezo ryazamuye agaciro k’ubutaka ndetse rikurura abashoramari n’abimukira. Mu bice byinshi, ibibanza byahoze bidafite agaciro ubu birahenze kubera iterambere ry’imihanda, amashanyarazi n’izindi serivisi.

Raporo y’Ibarura Rusange rya 2022 igaragaza ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri miliyoni 1,8, mu gihe indi mijyi nka Musanze, Rubavu, Huye, Rusizi na Nyagatare na yo ikomeje kwaguka no kwakira abaturage benshi.

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu 2025 bwerekanye ko 87% by’abatuye mu mijyi bafite amazi meza, naho 88% bafite amashanyarazi, ibintu bigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu gutanga serivisi z’ibanze.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) giteganya ko mu 2040 abatuye mu mijyi bazaba bari hagati ya miliyoni 16,2 na miliyoni 16,8, bikerekana umuvuduko udasanzwe w’ikorwa ry’imiturire yo mu mijyi.

Nubwo bimeze bityo, impuguke zigaragaza ko iri terambere rigomba kujyana no kongera ubushobozi bw’ubwikorezi rusange, imihanda n’izindi serivisi zifasha abaturage, kugira ngo imijyi ibashe kwakira neza umubare munini w’abazayituramo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kugira ngo intego z’u Rwanda zo mu 2050 zigerweho, bizasaba kuzamura cyane urwego rw’imibereho y’abaturage, ku buryo amafaranga buri Munyarwanda yinjiza ku mwaka ava ku rwego ruri hafi y’amadolari 1.000 akagera hagati ya 14.000 na 15.000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *