Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu.
Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Aline Amani Uwajeni, avuga ko Vitiligo ishobora gufata uruhu, iminwa ndetse n’umusatsi, aho hari igihe umuntu ashobora gutangira kugira imvi ku gice kimwe cy’umutwe atarageza igihe cyo gusaza.
Vitiligo iterwa n’iki?
Dr. Uwajeni asobanura ko ibara ry’uruhu riterwa n’ikinyabutabire kizwi nka melanin, gikorerwa mu turemangingo twitwa melanocytes.
Iyo utu turemangingo twangiritse cyangwa tukareka gukora neza, uruhu rutangira gutakaza ibara, hakagaragara uduce tw’umweru ku mubiri.
Yashimangiye ko umuntu atagira uruhare mu kuba yarwaye Vitiligo, kuko ishobora gufata uwo ari we wese kandi igihe icyo ari cyo cyose.
Yagize ati: “Nta kintu umuntu aba yakoze ngo kimutere Vitiligo. Gusa ishobora kugira aho ihurira n’amateka y’umuryango cyangwa ibibazo by’ubwirinzi bw’umubiri.”
Ishobora guhererekanywa mu miryango
Abaganga bavuga ko bamwe mu barwara Vitiligo baba bafite amateka y’iyi ndwara mu miryango yabo.
Hari kandi n’ibibazo by’ubwirinzi bw’umubiri (autoimmune diseases) bishobora gutuma umubiri urwanya utu turemangingo dutanga ibara ry’uruhu, bikavamo Vitiligo.
Ntabwo yandura kandi si ikimenyetso cya SIDA
Kimwe mu bibazo bikomeye abahuye na Vitiligo bahura na byo ni amakuru y’ibinyoma n’akato.
Hari abavuga ko iterwa no kunywa inzoga z’inkorano cyangwa ko ari ikimenyetso cya Virusi itera SIDA, nyamara abaganga bavuga ko ibyo nta shingiro bifite.
Vitiligo ntiyandura, kandi ntigaragaza ko umuntu afite indi ndwara runaka.
Ingaruka ishobora gutera
Nubwo Vitiligo idakunze gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ishobora kugira ingaruka ku mibereho ye bitewe n’ipfunwe cyangwa ihezwa mu muryango.
Ku ruhande rw’ubuzima, abantu bafite Vitiligo ku bice binini by’umubiri bashobora kugira ibyago byo kwibasirwa n’imirasire y’izuba, kuko baba badafite melanin ihagije irinda uruhu.
Ibi bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo by’uruhu birimo na kanseri y’uruhu, nubwo bitaboneka kuri bose.
Si amabara yose aba ari Vitiligo
Dr. Uwajeni yibutsa ko atari ibara ryose rigaragaye ku ruhu riba ari Vitiligo.
Hari izindi ndwara zirimo iz’uruhu ndetse na kanseri y’uruhu zishobora gutangira zisa na yo.
Ni yo mpamvu umuntu abonye impinduka zidasanzwe ku ruhu akwiye kwihutira kugana muganga aho kwivurisha cyangwa gukoresha imiti ya gakondo atabanje kwisuzumisha.
Vitiligo iravurwa
Abaganga bavuga ko hari uburyo butandukanye bwo kuvura Vitiligo bitewe n’uburemere bwayo.
Harimo gukoresha imiti ifasha kongera gukora kwa melanocytes, kuvurwa hakoreshejwe imirasire yabugenewe (phototherapy), cyangwa kubagwa bagashyira uruhu ruzima ku gice cyangiritse mu gihe bibaye ngombwa.
Hari kandi abafashwa gukoresha amavuta cyangwa amavuta arinda imirasire y’izuba kugira ngo barinde uruhu rwabo.
Kwihutira kwivuza byongera amahirwe yo gukira
Dr. Uwajeni avuga ko umuntu ugeze kwa muganga hakiri kare, cyane cyane mu mezi atatu ya mbere ibimenyetso bikigaragara, ashobora kugira amahirwe menshi yo kongera kubona ibara risanzwe ry’uruhu.
Iyo indwara imaze igihe kinini, abaganga bibanda ku kuyigenzura no gufasha umurwayi kubana na yo neza.
Inama ku Banyarwanda
Abaganga basaba abantu kwirinda kwemera amakuru adafite ishingiro cyangwa gukoresha imiti y’ibyatsi bavuga ko ikuraho amabara ku ruhu, kuko ishobora kongera ikibazo.Basaba kandi abantu kwihutira kwisuzumisha igihe babonye impinduka ku ruhu no kwirinda guha akato abarwaye Vitiligo, kuko ari indwara itandura kandi ishobora kuvurwa cyangwa kugenzurwa hakoreshejwe ubuvuzi bukwiye.










