Libya: Abaturage Bakoze Imyigaragambyo ikomeye Basaba ko Abimukira Bose Birukanwa mu Gihugu Cyabo

abimukira

TRIPOLI – Kuri uyu wa 4 Kamena 2026, abaturage babarirwa mu magana bazindukiye mu myigaragambyo ikomeye imbere y’icyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu murwa mukuru Tripoli, basaba ko abimukira bose birukanwa ku butaka bwabo ndetse n’ibiro bya UNHCR bigafungwa.

“Libya si Ikimoteri cy’Isi” Abigaragambya bagaragaje uburakari budasanzwe, aho bashinze amahema imbere y’ibiro bya UNHCR ndetse bagafunga amarembo yabyo bakoresheje ikamyo yuzuye umucanga. Mu ndirimbo n’amajwi aranguruye, bavugaga bati: “Nta bacengezi dushaka mu gihugu cyacu, mubajyane.”

Aba baturage bashinja abimukira kuba intandaro y’ihungabana ry’ubukungu n’imibereho mibi bimaze imyaka 15 byibasiye igihugu (kuva Col Muammar Ghaddafi yakwicwa). Bakomeza bavuga ko ibyo bakora ari gukunda igihugu, atari ivanguraruhu, bashimangira ko igihugu cyabo kitagomba kugirwa ikimoteri cy’abimukira.

Ibinyoma n’Urwango Byamaganywe na Loni Ibiro bihuza amashami ya Loni muri Libya byamaganye ibirego by’aba baturage, bivuga ko iyi myigaragambyo yatewe n’amakuru y’ibinyoma ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa.

Umuryango w’Abibumbye wasobanuye neza ko:

  • Nta mugambi wo gutuza abimukira: Loni ntiyigeze iteganya kugira Libya igihugu cyo gutuzamo abimukira burundu.
  • Gushaka ibisubizo: Ikigambiriwe ari ugufasha aba bimukira gusubira mu bihugu byabo ku bushake cyangwa koherezwa mu bindi bihugu byemera kubakira.

Nk’uko Ishami rya Loni rishinzwe Abimukira (IOM) ribigaragaza, ubu muri Libya habarizwa abimukira barenga ibihumbi 900, baturutse mu bihugu bitandukanye bahunga ubukene n’intambara, benshi muri bo bakaba bategereje gukomeza urugendo berekera i Burayi. Kugeza ubu, aba bimukira bavuga ko babayeho nabi cyane kubera urwango n’itotezwa bakorerwa n’abenegihugu.

U Rwanda nk’Igisubizo cy’Agateganyo Mu rwego rwo gukiza amagara y’aba bimukira batotezwa, kuva muri Nzeri 2019, UNHCR yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kujya rwakira aba bimukira by’agateganyo.

Aba bimukira bacumbikirwa mu Nkambi ya Gashora mu gihe bagishakirwa ibihugu bibakira burundu. Imibare igaragaza ko kugeza muri Gashyantare 2026:

  • U Rwanda rwari rumaze kwakira abimukira 2,760 baturutse muri Libya.
  • Abarenga 2,500 muri bo bamaze kuva mu Rwanda, bakaba barimuriwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suède, Norvège, na Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *