Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yerekanye indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 747-8 yahawe na Qatar, ikaba iteganyijwe kwinjizwa mu itsinda ry’indege zitwara Perezida wa Amerika rizwi nka Air Force One.
Iyi ndege, ifite agaciro kegeranye na miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, yatanzwe na Leta ya Qatar nk’impano idafite ibyo isaba Amerika mu kuyakira. Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika zatangaje ko imaze kuvugururwa ku buryo bujyanye n’inshingano zayo nshya, ndetse ikaba igiye gutangira icyiciro cya nyuma cy’igeragezwa mbere yo kwinjizwa mu ndege zitwara Perezida wa Amerika, zizwi nka Air Force One.
Trump yavuze ko iyi ndege yahinduwe ku rwego rwo hejuru ku buryo ishobora kwitwa “White House iguruka”, ashimangira ko ifite ubushobozi budasanzwe mu bijyanye n’umutekano n’itumanaho.
Mu mavugurura yakozwe harimo kongeramo uburyo buhanitse bwo kurinda umutekano, ibikoresho by’itumanaho bya gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ibindi bikenerwa kugira ngo ibashe gukora nk’indege ya Perezida wa Amerika. Ingabo za Amerika zatangaje kandi ko ibibazo byose byashoboraga guterwa n’uko yari yarigeze gukoreshwa mbere byamaze gukemurwa.

Nubwo imbere muri yo hatahinduwe byinshi, inyuma yayo yashyizweho amarangi mashya arimo umutuku, umweru, ubururu ndetse n’ibara risa na zahabu, bijyanye n’imiterere mishya yifujwe na Trump.
Icyemezo cyo kwakira iyi ndege cyateje impaka muri Amerika, aho bamwe mu banyapolitiki n’impuguke bagaragaje impungenge ku bijyanye no kwakira impano y’agaciro kangana gutyo iturutse ku gihugu cy’amahanga. Gusa White House yatangaje ko kwakira iyo ndege byubahiriza amategeko, ndetse ko nyuma y’uko Trump azaba avuye ku butegetsi ishobora gushyirwa mu ngoro ndangamurage cyangwa ikigo cyamwitiriwe.
Iyi Boeing 747-8 izakoreshwa by’agateganyo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika igitegereje indege ebyiri nshya za Boeing VC-25B, zitezweho gusimbura indege zisanzwe zikoreshwa nka Air Force One.











Wonnderful blog! I found itt while seqrching onn Yahoo News.
Do youu have anyy ips on hhow too geet listed iin Yahko News?
I’ve been trying for a whiule buut I never sedm too get there!
Manyy thanks
Feell feee too viait myy webb page :: porn2021.biz
Heey I aam sso exited I found yojr website, I realky found youu byy mistake, whille
I wass researching onn Aool foor something else, Anyhow I amm herre now annd would just like to saay thaank yyou forr a inccredible poset andd a alll round exiting
bllog (I also love thhe theme/design), I don’t hae timme too reaad throough itt alll
att thhe miute but I have booikmarked itt and als adxed yor RSS feeds, soo whwn I
have time I will bee bacfk tto reazd a great dral more, Please do keep upp
the excellent job.
My homepage; bokep jepan