Trump agiye guhindura inyito ya ‘AI’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashaka ko inyito Artificial Intelligence (AI) ihindurwa ikitwa “Super Intelligence”, avuga ko iri zina risobanura neza ubushobozi bw’iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere.

Nk’uko IGIHE ibitangaza, Trump yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, aho yagarutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’uruhare ryaryo mu mpinduka ziri ku Isi.

Mbere y’iri jambo, Trump na White House bari babajije abaturage ku mbuga nkoranyambaga X na Truth Social amazina ashobora gusimbura “Artificial Intelligence”.

Trump yavuze ko inyandiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatangira gukoresha inyito “Super Intelligence”, ndetse agaragaza icyizere ko n’ibindi bihugu bizayikoresha.

Yagize ati: “Guhera ubu, inyandiko zose za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi twizeye ko n’iz’Isi yose, zizahindurwa zigakoresha inyito nyayo kurushaho ya ‘super’ aho gukoresha ‘artificial’. Bityo ni ‘super intelligence’.”

Icyakora, kugeza ubu ntiharasobanuka igihe iri hinduka rizatangirira gushyirwa mu bikorwa cyangwa uburyo rizakorwa.

Trump yari yaranatanze ibitekerezo ku yandi mazina ashobora gusimbura “Artificial Intelligence”, arimo “Extreme Intelligence” na “Superior Intelligence”.

Iri tangazo rije mu gihe ku Isi hakomeje impaka ku bushobozi bwa AI, inyungu ishobora guteza ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku bantu no ku bukungu.

IGIHE ivuga ko Trump yongeye kugaragaza ko adashyigikiye ko iterambere ry’iri koranabuhanga ritinzwa cyangwa rikumirwa kubera impungenge z’ingaruka rishobora guteza.

Yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko atazabangamira iterambere ry’ikoranabuhanga, avuga ko rishobora kuzana impinduka zikomeye kurusha izazanywe n’impinduramatwara mu nganda.

One thought on “Trump agiye guhindura inyito ya ‘AI’

  1. Heyy thuere superrb blog! Doess runnming a bpog like this
    require a massive amoumt work? I’ve vrtually no uderstanding of compluter proggramming howeer I wass hoping too strart myy owwn blog soon. Anyways, iff yyou have any idesas oor tipss forr nnew bkog
    owners please share. I kbow tis iis offf toopic nevertheless I simpl hhad tto ask.
    Cheers! xnxx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *