Kurara wambaye ikariso buri gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya ndangagitsina y’umugore

Nubwo kwambara ikariso ari kimwe mu bigize isuku n’imibereho ya buri munsi ku bagore n’abakobwa benshi, inzobere mu buzima zigaragaza ko kurara umuntu ayambaye buri gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya ndangagitsina, cyane cyane iyo ari ikariso ifashe cyane cyangwa ikozwe mu myenda idatuma umwuka winjira neza.

Abaganga bavuga ko imyanya ndangagitsina y’umugore ikenera guhumeka no kugumana ubushyuhe bukwiye kugira ngo igire ubuzima bwiza. Iyo ihora ifunze igihe kirekire, cyane cyane nijoro, bishobora kongera ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara ziterwa n’udukoko cyangwa imiterere mibi y’ubushyuhe n’ubushuhe.

Kuki guhumeka kw’imyanya ndangagitsina ari ingenzi?

Impuguke mu buzima bw’abagore zisobanura ko mu gitsina cy’umugore habamo utunyabuzima twiza dufasha kugumana uburinganire burinda indwara. Iyo ahantu hahora hashyushye kandi hafunze cyane, ubu buringanire bushobora guhungabana, bigatuma utunyabuzima twangiza twiyongera.

Dr. Grace Obong, umwe mu baganga b’inzobere mu buzima bw’abagore, avuga ko abagore benshi bakunda kwambara amakariso abafashe cyane cyangwa akozwe mu myenda idatuma umwuka uhinduranya neza, ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Indwara ya Bacterial Vaginosis ishobora kwiyongera

Kimwe mu bibazo bishobora guterwa no kutabona umwuka uhagije ni indwara izwi nka Bacterial Vaginosis (BV).

Iyi ndwara ibaho iyo utunyabuzima twangiza twiyongereye kurusha uturinda umubiri dusanzwe tuba mu gitsina.

Abayirwaye bashobora kugira ibimenyetso birimo:

  • Ibiva mu gitsina bifite impumuro idasanzwe
  • Umunuko ukabije cyane cyane nyuma y’imibonano mpuzabitsina
  • Kubabara cyangwa gushya igihe cyo kwihagarika
  • Kwishimagura mu myanya ndangagitsina
  • Hari n’abagore bamwe bayirwara ariko ntibagaragaze ibimenyetso byihariye.

Candida na yo iri mu ndwara zikunze kwibasira abagore

Indi ndwara abaganga bavuga ko ishobora guterwa cyangwa igaterwa imbaraga n’ubushuhe bwinshi mu myanya ndangagitsina ni Candida, iterwa n’uduhumyo.Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore benshi, hafi 75%, bashobora kuyirwara nibura rimwe mu buzima bwabo.

Iyo umuntu yambara imyenda ifashe cyane cyangwa ituma ubushyuhe n’ubushuhe byiyongera, bishobora gutuma utu duhumyo twiyongera.

Ibimenyetso bya Candida bishobora kuba:

  • Kwishimagura cyane
  • Ibiva mu gitsina bisa n’amata
  • Udusebe cyangwa ububabare mu myanya ndangagitsina
  • Kubabara igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwihagarika
  • Ubushyuhe bwinshi bushobora gutera ibibazo by’uruhu.

Dr. Jennifer Bradford, inzobere mu kuvura indwara z’abagore, asobanura ko guhora umuntu yambaye ikariso, cyane cyane nijoro, bishobora gutuma imyanya ndangagitsina ibira ibyuya byinshi.

Ibi bishobora guteza:

  • Uduheri
  • Kuribwa k’uruhu
  • Gushya cyangwa kubyimba
  • Kwiyongera kw’indwara ziterwa n’udukoko

Yongeraho ko nubwo ubushakashatsi bukomeje gukorwa kuri iyi ngingo, hari ibimenyetso byinshi byerekana ko guha umwanya imyanya ndangagitsina igahumeka bishobora gufasha kuyigumana mu buzima bwiza.

Ese ni ngombwa kurara utambaye ikariso?

Abaganga bavuga ko atari itegeko ko buri mugore cyangwa umukobwa agomba kurara atambaye ikariso.Icyakora, ku bashobora kubikora, bishobora gufasha kugabanya ubushyuhe n’ubushuhe mu myanya ndangagitsina.

Ku badashobora kubikora, bagirwa inama yo:

Kwambara amakariso akozwe mu ipamba (cotton), Kwirinda amakariso abafashe cyane, Kwambara udukabutura tworoheje cyangwa imyenda yo kurarana ituma umwuka winjira neza. Kubungabunga isuku y’imyanya ndangagitsina, Isuku n’imyambarire bikwiye ni ingenzi

Inzobere zigaragaza ko ubuzima bw’imyanya ndangagitsina budashingiye gusa ku kurara umuntu yambaye cyangwa atambaye ikariso, ahubwo bushingira cyane ku isuku, imyambarire ikwiye no kwihutira kwivuza igihe hagaragaye ibimenyetso bidasanzwe.

Basaba abagore n’abakobwa kwirinda imyenda ifashe cyane igihe kirekire no guha umwanya umubiri guhumeka, cyane cyane nijoro, mu rwego rwo kugabanya ibyago by’indwara zifata imyanya ndangagitsina no kubungabunga ubuzima muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *