Kubura ibitotsi bishobora kuba indwara: Menya ibimenyetso, ingaruka n’icyo wakora

Kubura ibitotsi (Insomnia) si ikibazo cy’ijoro rimwe cyangwa abiri gusa, ahubwo bishobora kuba indwara igihe bikomeje igihe kirekire bikabangamira ubuzima bwa buri munsi. Impuguke zigaragaza ko iyo umuntu amara nibura iminota 30 cyangwa irenga agerageza gusinzira bikamunanira, cyangwa akajya akanguka kenshi mu gicuku nibura iminsi itatu mu cyumweru mu gihe cy’amezi atatu, biba bishobora gufatwa nk’indwara y’akarande yo kubura ibitotsi (Chronic Insomnia).

Kubura ibitotsi ni kimwe mu bibazo by’ubuzima bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga, aho ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ubw’umubiri ndetse no ku mikorere ya buri munsi.

Imibare itangazwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima igaragaza ko umuntu umwe kuri batatu ku Isi ahura n’ikibazo cyo kudasinzira neza, mu gihe hafi 10% by’abantu bakuru baba bafite indwara y’akarande yo kubura ibitotsi.

Muri Afurika no mu Rwanda, urubyiruko cyane cyane urwiga muri za kaminuza ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima ni bamwe mu bakunze guhura n’iki kibazo. Ubushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri biga ubuganga bwagaragaje ko hagati ya 60% na 80% bashobora guhura n’ibibazo bifitanye isano n’imitangire mibi y’ibitotsi, ahanini bitewe n’umunaniro ukabije n’imyigire isaba igihe kinini.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imikorere y’ubwonko bavuga ko kubura ibitotsi akenshi bifitanye isano n’imihangayiko ya buri munsi, agahinda gakabije ndetse n’ihungabana. Iyo umuntu ahora mu mutwaro w’ibitekerezo byinshi, ubwonko bwe bushobora kunanirwa kwinjira mu rwego rwo kuruhuka, bigatuma gusinzira bigorana.

Si ibibazo byo mu mutwe gusa bishobora gutera kubura ibitotsi. Impuguke zigaragaza ko ububabare budashira buterwa n’indwara zimwe na zimwe z’umubiri, harimo izifata ingingo cyangwa umugongo, na bwo bushobora gutuma umuntu ataruhuka uko bikwiye.

Ikindi gikomeje kugarukwaho ni ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama. Urumuri ruturuka kuri telefoni, mudasobwa na televiziyo ruzwi nka “Blue Light” rushobora guhungabanya ikorwa rya Melatonin, umusemburo ufasha umubiri kwitegura gusinzira.

Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo, abaganga bagira inama abantu gushyiraho gahunda ihamye yo kuryama no kubyuka ku masaha amwe buri munsi. Banashimangira ko icyumba cyo kuraramo gikwiye kuba gituje, kirimo umwijima uhagije kandi kidashyushye cyane.

Abafite ikibazo cyo kudasinzira basabwa kandi kugabanya kunywa ibinyobwa birimo caffeine cyangwa amasukari menshi cyane cyane mu masaha ya nijoro, ndetse bakirinda gufata amafunguro aremereye mbere gato yo kuryama.

Hari kandi inama yo kutaguma ku buriri igihe ibitotsi byanze kuza. Impuguke zisaba umuntu kumara iminota mike akora ikindi kintu gituje nko gusoma igitabo cyangwa kuruhuka ahandi, aho gukomeza guhangayikishwa n’uko adasinziriye.

Nubwo abantu benshi bafata kubura ibitotsi nk’ikibazo cyoroheje, impuguke ziburira ko iyo bikomeje ibyumweru cyangwa amezi bishobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara yihishe inyuma. Muri icyo gihe, kugana muganga cyangwa impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe ni ingenzi kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse no gutanga ubuvuzi cyangwa ubujyanama bukenewe.

Kubungabunga ibitotsi byiza ni imwe mu nkingi z’ubuzima bwiza, kuko bifasha ubwonko n’umubiri gukora neza, bikagabanya ibyago byo guhura n’izindi ndwara ndetse bikongera ubushobozi bwo gukora no kwiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *