Rwanda FDA yahagaritse by’agateganyo inzoga zirenga 50 zituruka mu mahanga

Kigali, 5 Kanama 2026 – Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’ibinyobwa bisembuye bituruka mu mahanga birenga 50, mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, Rwanda FDA yavuze ko icyemezo gifatiwe ibinyobwa biri ku rutonde rwihariye rwashyizwe ku mugereka w’itangazo, kikazamara kugeza igihe hazarangirira igenzura ry’ubuziranenge bwabyo.

Abatumiza ibi binyobwa basabwe guhita babihagarika kubikura ku isoko no kubicuruza, ndetse bagakusanya ibisigaye byose biri ku bacuruzi n’ahandi bicururizwa. Banategetswe kubika raporo y’ibikorwa bakoze no kuyishyikiriza Rwanda FDA mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye umunsi iri tangazo ryatangarijweho.

Abacuruzi na bo basabwe guhagarika kubicuruza no kubishyikiriza ababizanye mu gihugu, mu gihe Rwanda FDA yatangaje ko izakomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ndetse ikanabihanangiriza abazacyica.

Mu binyobwa biri ku rutonde rwahagaritswe harimo Gilbeys Gin, Safari Gin, Avalon Premium Vodka, Sweet Berry Vodka, Exo Vodka Energy Mix, Konyagi, Strong Dry Gin, Diamond Rock Gin, Campfire Gin, X5 Gin, Bond 7 Whisky, Club 5 Gin, Pan Master Whisky n’ibindi bitandukanye bituruka muri Kenya, Tanzaniya, Uganda na Pologne.

Rwanda FDA yavuze ko ibinyobwa bitari kuri uru rutonde bizakomeza gufatirwa imyanzuro nyuma y’igenzura rikomeje, inashimira abafatanyabikorwa ubufatanye mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *