Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yakoze igikorwa cyo kumena ibinyobwa byafatiwe mu bihe bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2026 kigamije gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, no guca intege ababikora n’ababicuruza.
Ibinyobwa byangijwe birimo amakarito 1,313 y’ubwoko butandukanye, amacupa 3,179 ndetse na litiro 31,269 z’ikigikwangari. Mu Karere ka Huye ni ho hamenywe umubare munini w’inzoga zizwi nka “ibyuma”, zimaze igihe zishyirwa mu majwi kubera ingaruka zikomeye zigira ku buzima bw’abazinywa.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bidashobora kugerwaho n’inzego z’umutekano zonyine, ahubwo bisaba ubufatanye bw’abaturage batanga amakuru ku gihe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan KAMANZI yavuze ko ibi binyobwa atari ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo bifitanye isano n’iyongera ry’ibyaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, ndetse n’andi makimbirane agaragara mu miryango.
Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo rwibasirwa cyane n’ingaruka z’ibi binyobwa, asaba buri wese kugira uruhare mu kubikumira no gutanga amakuru ku babikora cyangwa babikwirakwiza.
Abaturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko kuba ibi binyobwa biri gukurwa ku isoko ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bwabo.
Uwimana Irene yavuze ko “ibyuma” byangije urubyiruko n’imiryango myinshi, aho bamwe babinywaga bagatakaza ubushobozi bwo kwifata, bikabaviramo urugomo n’ibindi byaha. Yashimye ibikorwa byo kubimena, avuga ko bizafasha kugabanya ingaruka byateraga mu baturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashimangiye ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kidashobora gukemurwa n’inzego za Leta zonyine.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe.
Ku ruhande rw’abaganga, bagaragaza ko izi nzoga zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.
Umuganga Nsabimana François ukorera mu Bitaro bya Kabutare yavuze ko ibinyobwa by’inkorano bishobora kuba birimo ibinyabutabire biteza uburozi, bikangiza umwijima, impyiko n’ubwonko, ndetse rimwe na rimwe bikaba byanavamo urupfu.
Yasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bidasobanutse inkomoko yabyo cyangwa bidafite ubuziranenge bwemewe.
Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizakomeza hirya no hino mu gihugu, kandi ko hatazihanganirwa abakora, abacuruza cyangwa abakwirakwiza ibinyobwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yavuze ko gufata ingamba nk’izi biri mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no gukomeza kubaka umutekano usesuye.
Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, anabakangurira gukomeza gutanga amakuru y’aho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikorerwa cyangwa bicururizwa kugira ngo ababigiramo uruhare babiryozwe hakurikijwe amategeko.
AMAFOTO:















