Ibintu bitanu ukwiye gukora kugira ngo ukomeze kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima wawe

Ku wa 28 Nyakanga hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hepatite, hagamijwe gukangurira abantu kumenya iyi ndwara no gufata ingamba zo kuyirinda. Hepatite ni indwara yibasira umwijima, ishobora kuwangiza bikomeye ndetse ikaba yanatera kanseri y’umwijima iyo itavuwe kare.

Uyu munsi wahariwe kandi kuzirikana uruhare rwa Dr. Baruch Blumberg, umuhanga wavumbuye virusi ya Hepatite B, anagira uruhare mu kuvumbura uburyo bwo kuyisuzuma n’urukingo ruyirinda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dr. Osmaan Dufle yavuze ko hepatite iterwa n’amoko atandukanye ya virusi zirimo Hepatite A, B, C, D na E. Yasobanuye ko Hepatite B na C ari zo ziteye inkeke cyane kuko zishobora gutera kwangirika gukabije kw’umwijima ndetse na kanseri.

Yagaragaje ko kimwe mu bimenyetso bizwi cyane ari uguhinduka umuhondo kw’amaso n’uruhu, nubwo akenshi iyi ndwara ishobora kumara imyaka myinshi idatanga ibimenyetso.

Dore ibintu bitanu byafasha kubungabunga ubuzima bw’umwijima

1. Kurya ibiryo bisukuye no kunywa amazi meza

Isuku y’ibiryo n’amazi ni ingenzi mu kwirinda Hepatite, cyane cyane ubwoko bwa A na E. Ni byiza ko ibiryo bitegurirwa ahantu hasukuye, imboga n’imbuto bigakarabwa neza, kandi amazi anyobwa akaba ari meza cyangwa yatetse.

2. Kurya indyo yuzuye kandi iringaniye

ikungahaye ku mboga, imbuto n’ibindi biribwa bifitiye umubiri akamaro ifasha umwijima gukora neza. Kwirinda kurya ibinure byinshi n’ibiryo bitunganyijwe cyane bifasha kugabanya ibyago byo kugira ibinure byinshi ku mwijima (fatty liver).

3. Gukingirwa Hepatite A na B

Abaganga bashishikariza abantu bakingirwa Hepatite A na B kuko inkingo zayo zifasha gukumira ubwandu. Gukingirwa ni imwe mu nzira z’ingenzi zo kurinda umwijima.

4. Kwirinda gufata imiti uko wishakiye

Gufata imiti utandikiwe na muganga cyangwa kuyifata nabi bishobora kwangiza umwijima. By’umwihariko, gukoresha nabi imiti igabanya ububabare n’igabanya uburibwe bishobora gutuma umwijima ukora cyane ukangirika.

5. Kujya kwisuzumisha kwa muganga buri gihe

Umwijima ushobora kumara imyaka myinshi urwaye nta bimenyetso bigaragara. Ni yo mpamvu kwisuzumisha kwa muganga buri gihe bifasha kumenya ikibazo hakiri kare no gutangira kuvurwa bitararenga.

Kuki ari ngombwa kwita ku mwijima?

Umwijima ni rumwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri. Ufasha mu gusukura amaraso, gutunganya intungamubiri no gukuraho uburozi mu mubiri. Kuwurinda bisobanuye kurinda ubuzima bwawe muri rusange.

Abaganga basaba buri wese kugira isuku, kurya indyo yuzuye, gukingirwa aho bishoboka, kwirinda gufata imiti uko yiboneye no kwisuzumisha buri gihe kugira ngo agabanye ibyago byo kurwara hepatite n’izindi ndwara z’umwijima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *