Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarukaga ku kibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Minisitiri Habimana yavuze ko ibi binyobwa biboneka mu buryo butandukanye, harimo ibikorerwa ahantu hasa n’inganda ariko hatujuje ibisabwa ndetse n’ibindi bikorerwa mu ngo cyangwa ahandi hatagenzuwe.

Yagaragaje ko ikibazo kitagarukira gusa ku babikora, ahubwo ko n’abaturage bagomba kugira uruhare mu kubirwanya birinda kubinywa no gutanga amakuru ku babikora.

Ati: “Abaturage babigenderamo, akisanga ari kunywa ibintu ariko atazi ko harimo uburozi bugiye kumwangiza. Inzoga uko uzinywa bituma uzinywa arushaho kuzishaka, ibyo bigatuma abaturage bakomeza kuzinywa.”

Minisitiri Habimana yavuze ko adasobanukirwa uburyo umuntu ashobora kunywa inzoga ifite izina nka “Dundubwonko” ariko ntatekereze ku ngaruka zishobora kumugeraho.

Ati: “Inzoga ikaba yitwa Dundubwonko ariko ukabona umuntu ntari no gutinya kuyinywa, kuyishaka no kuyirukira. Umuntu ugeze aho aba yamaze kwangirika.”

Yasobanuye ko gukomeza kunywa ibi binyobwa bishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye, guhuma, imfu, amakimbirane mu miryango ndetse n’ibikorwa by’urugomo.

Abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga z’inkorano

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kugaragaza ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.

Yatangaje ko mu mezi atandatu gusa, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze gupfa bazize kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi bagize ibibazo birimo guhuma amaso n’izindi ndwara.

Dr. Sabin yavuze ko bamwe mu bakora izi nzoga bakoresha ibintu bishobora kuba uburozi, birimo methanol n’ibindi bintu byangiza umubiri.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye tugomba guhagurukira twese nk’Abanyarwanda kuko uko bazinywa, bazijyamo, zibagira imbata. Hakabamo n’ibyo tubona ari nk’uburozi kuri twe.”

Yagaragaje ko ibyo binyobwa bishobora kwangiza ubwonko, amaso ndetse n’ibindi bice by’umubiri.

Bugesera ni yo ifite umubare munini w’abagize ibibazo

Imibare yatangajwe igaragaza ko Akarere ka Bugesera ari ko kaje ku isonga mu kugira abaturage benshi bahuye n’ibibazo nyuma yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Muri ako karere, abaturage 217 bahuye n’ingaruka z’ibi binyobwa, 75 bararwara, naho 15 bahasiga ubuzima.

Mu tundi turere na ho hagaragaye imfu zirimo:

  • – Rwamagana: abantu batanu,
  • – Kayonza: batandatu,
  • – Nyamagabe: bane,
  • – Nyabihu: batandatu,
  • – Ruhango: batatu,
  • – Huye: batatu.

Polisi ikomeje gufata no kumena ibinyobwa bitemewe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo gukumira abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse no kumena ibyafatanywe.

Yatangaje ko mu mezi atandatu ashize hamennwe ibinyobwa bitandukanye birenga litiro ibihumbi 100.

ACP Rutikanga yasabye abaturage kudategereza ko umuntu apfa kugira ngo bamenye ububi bw’ibi binyobwa, ahubwo bakagira amakenga mbere yo kubinywa.

Ati: “Ntabwo ari ibyiza ko turinda kwiga ari uko umuntu yapfuye, ni twige kubera ko twumvise amakuru.”

Yongeyeho ko inzego zitandukanye ziteguye gukomeza guhangana n’abakora ibi binyobwa bagamije inyungu zabo bwite batitaye ku buzima bw’abaturage.

Yasabye kandi abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakora cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo bifatirwe ingamba hakiri kare.

Iki kibazo gikomeje kwibutsa ko kurwanya ibinyobwa bitemewe atari inshingano z’inzego za Leta gusa, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’abaturage bose kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda burindwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *