Ikoranabuhanga mu Rwanda: Ingamba nshya zo kurinda abana ihohotera n’imikoreshereze mibi ya murandasi
Mu gihe u Rwanda ruri kwihuta mu rugendo rw’ikoranabuhanga, aho rw’ubakiweho inkingi za mwamba mu burezi, mu bukungu n’imibereho y’abaturage, haje imbogamizi nshya zishingiye ku mutekano w’abana bakoresha murandasi. Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye, yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko n’amabwiriza akaze azatuma ikoranabuhanga riba umuyoboro w’iterambere, aho kuba uwo guhungabanya ubusugire bw’umwana. Gukaza…
