Marie Jeanne Musabyemungu

Dore Impamvu Umukunzi Wawe Atuma Uba Umuntu Mwiza Kurushaho

Gukunda umuntu ukwiriye bishobora gufasha ubuzima bwawe kujya mu cyerekezo cyiza no kugera ku ntego wihaye. Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bahora bashaka uburyo bwo kwiteza imbere. Hari abashaka kongera ubumenyi, abandi bagashaka kugira imyitwarire myiza, gukomera ku nshingano cyangwa kubaka icyizere cyo kwihesha agaciro. Akenshi, abantu bashakira ibisubizo muri gahunda z’amahugurwa, ibitabo…

Soma inkuru yose

Impamvu gukina ari ingenzi ku buzima n’ibyishimo by’abana mu gihe cya none

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi, abahanga mu buzima n’uburezi barahamya ko gukina no gukora imyitozo ngororamubiri bikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kubungabunga ubuzima bwiza n’ibyishimo by’abana. Abana benshi ntibagikora imyitozo ihagije Mu myaka yashize, abana bakoreshaga igihe kinini bakina hanze, biruka cyangwa bitabira ibikorwa bitandukanye bya siporo….

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugore akurikiranyweho gukata ubugabo bw’umugabo we

Umugabo witwa Bwanakweli wo mu Mudugudu wa Kanyinya, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, yavuze ko yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko umugore we amukase ubugabo akoresheje urwembe mu ijoro bari baryamye. Ibi byabaye ku wa 2 Kanama 2026. Nyuma yo gukomereka bikomeye, Bwanakweli yahise ajyanwa kwa muganga aho ari gukurikiranirwa.Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Bamwe mu baturage babangamiwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa ziva muri pariki ya Nyungwe mu masaha y’ijoro n’igitondo zikabangiriza imyaka. Aba baturage by’umwihariko abo mu tugari twa Banda na Gakenke, bavuga ko uko iminsi ishira ari ko inyamaswa ziva muri pariki ziyongera, zikabangiriza ibyakabatungiye imiryango, bikanishyurira abana…

Soma inkuru yose

Menya ibiribwa bishobora guteza ibibazo iyo bivanze nabi

Nubwo ibiribwa byinshi bifitiye umubiri akamaro, abahanga mu buzima bagaragaza ko hari igihe uburyo ibiryo byateguwe, uko byahujwe cyangwa uko byabitswe bushobora gutera ibibazo by’ubuzima. Icyakora, nta bimenyetso bya siyansi bihagije byerekana ko uruvange rwihariye nk’indimu n’amata cyangwa ubunyobwa n’amavuta ya elayo bihita bihinduka “uburozi” ku bantu bose. Ahubwo ikibazo gikunze guturuka ku kwandura ibiribwa,…

Soma inkuru yose

Uburyo bwo gutera akabariro bushobora gushyira umugabo mu kaga ko kuvunika igitsina

Abantu benshi bumva ko kuvunika igitsina cy’umugabo ari ibintu bidashoboka cyangwa se bidakunze kubaho. Nyamara, abaganga n’abashakashatsi bagaragaza ko iki kibazo kibaho kandi gishobora guterwa n’impanuka iba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo igitsina cy’umugabo kiri mu mwanya wo gufata umurego, kiba kirimo amaraso menshi atuma gikomera. Iyo habaye kugonga nabi, guhusha cyangwa kugonda igitsina mu…

Soma inkuru yose

Gatsibo: Umusore na nyina batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu

Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, barimo umusore na nyina, batawe muri yombi bakekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu nyuma y’uko bivugwa ko bashakaga kwihimura ku buyobozi bw’inzego z’ibanze. Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 28 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi. Umuyobozi…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso by’ingaruka mbi zo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga biragenda byiyongera

Muri iyi myaka ya vuba, imbuga nkoranyambaga zabaye kimwe mu bintu abantu benshi badashobora kubaho badafite. Kuva umuntu abyutse kugeza agiye kuryama, telefoni iba iri mu biganza bye, akareba ubutumwa, amashusho, amafoto cyangwa amakuru mashya kuri TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat na X. Ku rubyiruko rwo muri iki gihe, gukoresha imbuga nkoranyambaga byabaye nk’igice cy’ubuzima bwa…

Soma inkuru yose

Menya indwara ushobora kwandura igihe wogosha umusatsi wawe

Kogosha umusatsi ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’abagabo benshi, abagore, ndetse n’abana kugira ngo bagire isuku, bagaragare neza kandi bumve bisanzuye. Hari abogosha buri cyumweru, abandi buri mezi make bitewe n’uburyo bakunda gutunganya imisatsi yabo. Nubwo kogosha bifatwa nk’igikorwa gisanzwe kidateza ikibazo, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye igihe isuku…

Soma inkuru yose

Kuki kugabanya amabere biri kurushaho kwamamara muri iki gihe?

Mu myaka ya vuba, kubagwa hagamijwe kugabanya amabere biri kugenda byamamara cyane mu bihugu bitandukanye ku isi, aho abagore benshi bavuga ko babiterwa n’impamvu z’ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Nubwo bamwe bakibifata nk’igikorwa cyo kwihindura ubwiza, abaganga n’ababikoze bavuga ko akenshi bikorwa kugira ngo bigabanye ububabare bw’umugongo, amajosi n’ibitugu, ndetse bifashe umuntu kwisanzura no kwiyakira…

Soma inkuru yose

Imvo n’imvano ku kwahukana cyangwa gutana kw’abashakanye mu Rwanda

Muri iki gihe, ikibazo cyo kwahukana cyangwa gutana kw’abashakanye gikomeje kugaragara cyane mu miryango itandukanye yo mu Rwanda. Nubwo urugo rushingwa hagamijwe kubaka ubuzima bwiza no kurera abana mu rukundo, hari impamvu nyinshi zituma bamwe mu bashakanye batabasha gukomeza kubana, bikarangira bahisemo gutandukana. 1. Kutumvikana mu rugo Imwe mu mpamvu zikunze kuvugwa cyane ni ukutumvikana…

Soma inkuru yose

“Ikintu cyagutunze ntushobora kukireka” – Alice Mukankwiro yavuze uko ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwe

Mu gihe hari bamwe bafata ubworozi bw’inzuki nk’umwuga woroheje cyangwa ukorerwa mu rwego rwo kwishakira ubuki bwo mu rugo, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ubuvumvu bwabahinduriye ubuzima ndetse bubafasha kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere. Mu Murenge wa Muhororo, Koperative Terimberemuvumvu ni imwe mu makoperative amaze kwagura ibikorwa by’ubuvumvu, aho abaturage…

Soma inkuru yose

Impamvu abagore bashobora gukora ibintu byinshi icyarimwe kurusha abagabo

Mu myaka myinshi ishize, hirya no hino ku Isi hakunze kuvugwa ibitekerezo bitandukanye ku bushobozi bw’abagore n’abagabo. Hari igihe abantu bamwe bumvaga ko abagore bafite ubushobozi buri hasi ugereranyije n’ubw’abagabo, cyane cyane mu kazi, mu miyoborere cyangwa mu gufata ibyemezo bikomeye. Ariko uko ubushakashatsi bwa siyansi bwagiye bukorwa, byinshi muri ibyo bitekerezo byagiye bihinduka. Ubu…

Soma inkuru yose

Ingagi zikuze mu Rwanda zirimo “Agashya” na “Gutangara” zikomeje kuba ikimenyabose

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire nyuma yo kubona ko zari ziri mu kaga ko gucika ku Isi. Izi nyamanswa zidasanzwe zisigaye ziboneka hake cyane ku Isi, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Rwanda, Uganda na Democratic Republic of the Congo. Mu…

Soma inkuru yose

Hantavirus: Indwara yandurira ku mbeba ikomeje guteza impungenge ku Isi

Indwara ya Hantavirus ikomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho igaragariye mu bwato bwari buri mu rugendo mu Nyanja ya Atlantic, abantu bamwe bakayandura ndetse bamwe muri bo bakahasiga ubuzima. Nubwo kugeza ubu mu Rwanda nta muntu urayigaragaraho, inzego z’ubuzima zatangiye gukaza ingamba zo kuyikumira no gukurikirana uko ihagaze ku rwego mpuzamahanga. Hantavirus ni iki? Hantavirus ni…

Soma inkuru yose

Yampano yatawe muri yombi nyuma y’ibirego bikomeye by’ihohoterwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu muhanzi yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe ashakishwa n’inzego…

Soma inkuru yose

Anita Among wahoze ayobora Inteko ya Uganda yafungiwe iwe, telefoni ye ifatirwa mu iperereza rikomeye rya ruswa

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zitangiye kumukoraho iperereza ku byaha bya ruswa, kunyereza umutungo wa Leta ndetse no kutagaragaza umutungo we nk’uko amategeko abiteganya. Kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, abashinzwe iperereza basatse urugo rwa Among…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abagabo bane bafunzwe bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage nyuma yo kumwigamba ko bazamuhombya

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyabihu batawe muri yombi bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage nyuma y’amakimbirane bari bafitanye, aho bivugwa ko bari bamaze igihe bafite ubushyamirane ndetse bakaba bari banaherutse kumubwira ko bazamuhombya ibintu bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 2 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kabatwa, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Karambi,…

Soma inkuru yose

Kabuga Felecien yapfiriye mu bitaro byo mu Buhorandi

Umunyemari Félicien Kabuga, wari umaze imyaka itari mike akurikiranwaho uruhare rukomeye n’ubuterankunga bw’agahomamunwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro by’i La Haye (The Hague) mu Buholandi kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026.Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Urwego rw’Abami b’Abezi rwasigaye rucunga imanza z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwacyuye icyahoze ari ICTR (IRMCT). Ryatangaje ko umuyobozi…

Soma inkuru yose

YouTube Shorts na Podcasts bikomeje kwigarurira imitima y’abakoresha internet

Mu gihe uburyo abantu bakoresha internet bukomeje guhinduka umunsi ku wundi, amashusho magufi azwi nka YouTube Shorts ari mu bintu biri gukurura abantu benshi cyane ku Isi. Ubu buryo bwo kureba video bwatumye abantu benshi batangira gukoresha igihe kinini kuri YouTube kurusha mbere. Imibare mishya igaragaza ko buri kwezi abantu bareba amasaha arenga miliyari ebyiri…

Soma inkuru yose

Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye. Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga…

Soma inkuru yose

OpenAI yazanye Codex muri ChatGPT ya telefoni, igiye korohereza abandika porogaramu za mudasobwa

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya OpenAI yatangaje ko yamaze gushyira porogaramu yayo yifashishwa mu gufasha abandika code, izwi nka Codex, muri ChatGPT ikoreshwa kuri telefoni za Android na iPhone. Ni intambwe nshya igamije gutuma abakora porogaramu za mudasobwa bashobora kubona ubufasha bw’ubwenge buhangano aho bari hose, badategereje kugera kuri mudasobwa zabo. Codex ni iki? Codex ni ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Musanze: hari kubakwa ikimoteri kigezweho kizatunganya imyanda ikabyazwa ifumbire n’ibicanwa

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, bari kubaka ikimoteri kigezweho kizajya gitunganya imyanda itandukanye ikomoka mu ngo n’ikorwa n’abaturage, ikabyazwa ifumbire n’ibicanwa bya Briquet. Iki kimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku buso bwa hegitari 6,8, kikazuzura gitwaye miliyari 4,5 Frw. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2024, ikaba…

Soma inkuru yose

Abagore bagiye gufashwa kubona moto zikoresha amashanyarazi binyuze mu bufatanye bwa Spiro na ESP

Sosiyete ya Spiro ikora moto zikoresha amashanyarazi muri Afurika, yagiranye ubufatanye na Sosiyete ya Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) bugamije gufasha abagore kubona moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo babashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Gicurasi 2026 mu nama y’abayobozi bakuru b’ibigo n’abashoramari muri Afurika izwi nka Africa CEO Forum….

Soma inkuru yose

Googlebook: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima bw’abakoresha mudasobwa

Mu gihe isi y’ikoranabuhanga ikomeje gutera imbere cyane, Sosiyete ya Google iri gutegura mudasobwa nshya yiswe “Googlebook”, izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha cyane ubwenge buhangano buzwi nka Gemini AI. Iyi mudasobwa ni icyiciro gishya cya mudasobwa zitezweho gukora ibintu byinshi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, aho umuntu azajya akoresha amagambo cyangwa amabwiriza make gusa mudasobwa…

Soma inkuru yose

Umuhanzi Yampano yanditse ibaruwa isabira imbabazi abafungiwe gukwirakwiza amashusho ye, atangaza n’umushinga w’imyaka mishya

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko ku bantu bakurikiranweho gukwirakwiza amashusho ye bwite, umuhanzi Yampano (Wa Boi) yasohoye ibaruwa ifunguye yuje amagambo y’ubwiyunge, imbabazi, n’icyizere cy’ejo hazaza. Muri ubu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yagaragaje ko yahisemo inzira y’amahoro mu rwego rwo komora ibikomere no gutangira icyiciro gishya cy’ubuzima. Inzira y’imbabazi n’ubutwari Mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda ruri mu mushinga mugari wo kuvugurura uburyo bwo gutunganya amazi yanduye

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye ava mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali wadindiye nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari warawutsindiye ananiwe kuwushyira mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe. Uyu mushinga wari ugamije kubaka uruganda runini ku Giticyinyoni ndetse n’imiyoboro ireshya na kilometero 92 izajya inyuzwa munsi y’ubutaka mu bice…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwakajije ingamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije. Buri mwaka ku wa 05 Kamena, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, aho u Rwanda na rwo rwifatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa byo gukangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije. Uruhare…

Soma inkuru yose

Abahanga baraburira ababyeyi ku ngaruka z’isukari nyinshi ku bana

Mu gihe abana benshi bakomeje gukunda ibiryo n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi, inzobere mu by’imirire n’ubuzima ziravuga ko gukabiriza isukari bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, zirimo indwara z’umwijima, diyabete, umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo by’imikorere y’ubwonko. Abahanga bavuga ko nubwo isukari ikenerwa n’umubiri mu rugero runaka, kuyikoresha bikabije cyane cyane ku bana bishobora guteza ibibazo…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abakekwaho kwica umusaza bamushakaho amafaranga batawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko zataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umusaza wo mu Murenge wa Gashanda, wishwe nyuma yo kuburirwa irengero iminsi itari mike. Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, mu murima wo muri uwo murenge, ariko uboneka hari ibice by’umubiri byawuburagaho….

Soma inkuru yose

Kuki kunywa amazi bihabwa agaciro gake kandi ari yo nkingi y’ubuzima?

Amazi ni cyo kinyobwa cya mbere gifasha ubuzima bw’umuntu gukomeza gukora neza, ariko abantu benshi bayafata nk’ikintu gisanzwe. Hari abamara amasaha menshi cyangwa umunsi wose batanywa amazi ahagije, bamwe bakavuga basetsa ko bazayanywa “barohamye gusa”, nyamara umubiri w’umuntu ubaho kubera amazi. Abahanga mu buzima bavuga ko hagati ya 55% na 60% by’umubiri w’umuntu mukuru bigizwe…

Soma inkuru yose

Instagram yiyemeje gufasha abantu bahanga ibyabo bwite no guhagarika abakoporora iby’abandi

Urubuga rwa Instagram rwatangaje amategeko mashya agiye gufasha abantu birushya bahanga udushya twabo, rukajya ruhagarika konti zimenyereye gufata iby’abandi zikabigira ibyazo. Icyo Instagram igiye guhindura Muri iki gihe, hari konti nyinshi zizwi nka “Aggregator accounts” (izi ni konti zidahanga ibintu bishya, ahubwo zikusanya amafoto n’amashusho by’abandi zikabishyira kuri paji zazo). Instagram yavuze ko izi konti…

Soma inkuru yose

Abashakanye baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ‘Dementia’ kurusha ingaragu

Mu gihe abantu benshi bafata gushaka nk’intambwe ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kubaho igihe kirekire, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hari aho gushyingiranwa bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku ndwara yo kwibagirwa izwi nka Dementia. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Florida State University College of Medicine, bwagaragaje ko abantu bashakanye…

Soma inkuru yose

Dore ingaruka ushobora guhura na zo mu gihe wirengagije gusinzira bihagije

Gusinzira ni kimwe mu bintu abantu benshi badaha agaciro cyane, nyamara ni ingenzi nk’uko kurya no kunywa amazi ari ingenzi ku mubiri. Hari abantu bakunda kuvuga bati “kuryama si akazi”, abandi bakajya bamara amajoro bareba filimi, bakora akazi cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga, bibwira ko gusinzira atari ikibazo gikomeye. Ariko se byagenda bite uramutse uretse…

Soma inkuru yose

Ibiciro bya peteroli byakomeje kugabanuka ku isoko mpuzamahanga nyuma y’icyizere cy’amahoro hagati ya Iran na Amerika

Mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gufata indi ntera, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kumanuka, bitanga icyizere ku bukungu bw’Isi bwari bumaze iminsi buhungabanye. Amakuru mashya aturuka mu biganiro bya dipolomasi arerekana ko impande zombi ziri kwegera amasezerano y’agateganyo ashobora guhagarika imirwano…

Soma inkuru yose

Uganda: Umugore yafunzwe azira guhatiriza umwana kumira inshinge 46

Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 45 witwa Juliet Tushabeomwe yafunzwe akurikiranyweho guhatiriza umwana w’imyaka umunani, abereye mukase, kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda. Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abaganga bavumbuye izi nshinge mu nda y’uwo mwana. Byaje kumenyekana nyuma y’igihe umwana amaranye ububabare bukomeye mu nda, ibintu…

Soma inkuru yose

U Burayi bukomeje urugamba rwo kwigenga ku ikoranabuhanga rya Amerika

Mu gihe isi ikomeje kugendera cyane ku ikoranabuhanga rituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi birimo gushyira imbaraga mu gushaka uburyo byakwihaza mu rwego rw’ikoranabuhanga no kugabanya kwishingikiriza kuri sosiyete zikomeye zo muri Amerika zirimo Google, Microsoft na Amazon. Ibi biri guterwa ahanini n’impungenge zimaze imyaka zigaragazwa ku…

Soma inkuru yose

Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushaka

Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushakaValentine Uwamariya yavuze ko urubyiruko rugiye gushinga ingo rukwiye kubanza gufata umwanya uhagije wo kumenyana no kuganira ku buzima ruzabamo, aho kwinjira mu rushako rwihuse rudafite imitegurire ihamye. Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Broadcasting Agency ku wa 4 Gicurasi 2026, aho yagaragazaga ko ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye…

Soma inkuru yose

U Rwanda ruri mushinga Mugari wo Guhindura Imodoka zikoresha Lisansi zikajya zikoresha Amashanyarazi na Gaz

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kandi gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nzego zayo zitandukanye, yatangaje ko iri gutegura gahunda y’ingirakamaro yo guhindura imodoka zisanzwe zikoresha lisansi cyangwa mazutu (Internal Combustion Engines), zikajya zikoresha ingufu z’amashanyarazi cyangwa gaz….

Soma inkuru yose

Ese AI yaba iri guhindura Gen-Z “Abanyabwenge b’abanebwe”?

Ikinyacumi cya gatatu cy’ikinyejana cya 21 gikomeje gutungurana. Urubyiruko rw’uyu munsi ruri mu biganza by’ikoranabuhanga. Nubwo isi ibona ko AI ari yo nkingi y’iterambere, hari abatabaza bavuga ko ubu bwenge bushobora kuba buri kugabanya ku kigero cyo hejuru ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gusesengura, n’ibindi budasize kugabanya imibanire y’abantu. Mu biro by’ibitangazamakuru bitandukanye, mu nzu zitunganya…

Soma inkuru yose