Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushakaValentine Uwamariya yavuze ko urubyiruko rugiye gushinga ingo rukwiye kubanza gufata umwanya uhagije wo kumenyana no kuganira ku buzima ruzabamo, aho kwinjira mu rushako rwihuse rudafite imitegurire ihamye.
Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Broadcasting Agency ku wa 4 Gicurasi 2026, aho yagaragazaga ko ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye gikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.
Yavuze ko hari abajyanwa n’amarangamutima cyangwa umuvuduko w’inshuti n’imbuga nkoranyambaga bakihutira gukora ubukwe bataraganiriye bihagije ku hazaza habo. Asobanura ko kubana bitarangirira ku rukundo gusa, ahubwo bisaba ubwumvikane, kwizerana no gufatanya mu bihe byose.
Ati: “Abantu bagomba kubanza kugirana ibiganiro bihagije ku mibereho yabo, ku ntego bafite no ku buryo bazakemura ibibazo bishobora kuzabaho. Kubaka urugo si ibintu byo guhita ufata icyemezo mu munsi umwe.
”Senateri Uwamariya yavuze kandi ko ubuzima bw’umuryango bugira imbogamizi nyinshi zirimo ibibazo by’ubukungu, uburwayi, kutumvikana cyangwa izindi ngorane zisanzwe mu buzima bwa buri munsi. Yashimangiye ko urugo rukomera iyo abashakanye bafite umuco wo kwihangana no gukemurira hamwe ibibazo.
Yibukije urubyiruko ko gushyingiranwa atari ugushaka ibihe byiza gusa, ahubwo ko ari ukwiyemeza gusangira ibyiza n’ibibi no gufatanya gushaka ibisubizo igihe ibintu bitagenze neza.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cy’u Rwanda igaragaza ko umubare w’ingo zihabwa gatanya ukomeje kuzamuka. Raporo y’ibarurishamibare ryo mu 2025 yerekanye ko muri uwo mwaka ingo 4.479 zanditswe muri sisiteme nk’izahanye gatanya, muri zo 2.629 zikaba zaratandukanye binyuze mu nkiko.
Iyo mibare yagaragaje kandi ko ingo nyinshi zatandukanye zari zimaze imyaka mike zibana, aho abagera kuri 41,1% bari batararenza imyaka 10 bashakanye. Ni mu gihe ingo zari zimaze imyaka irenga 45 zibana zahanye gatanya zari nke cyane.
Mu turere dutandukanye, Umujyi wa Kigali ni wo wagaragayemo umubare munini w’ingo zahanye gatanya, ukurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guterwa n’impinduka z’imibereho, ibibazo by’ubukungu ndetse n’uburyo urubyiruko rwihutira gufata ibyemezo byo kubana rutabitekerejeho bihagije.
Senateri Uwamariya yasabye ababyeyi n’inzego zitandukanye gukomeza kuganiriza urubyiruko ku gaciro k’umuryango no kubafasha gusobanukirwa neza inshingano zo kubaka urugo rurambye.