Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire nyuma yo kubona ko zari ziri mu kaga ko gucika ku Isi. Izi nyamanswa zidasanzwe zisigaye ziboneka hake cyane ku Isi, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Rwanda, Uganda na Democratic Republic of the Congo.
Mu 1989, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije, International Union for Conservation of Nature, watangaje ko ingagi zo mu misozi miremire ziri mu nyamanswa zishobora gucika kuko icyo gihe hari hasigaye izigera kuri 620 gusa ku Isi yose.
Ibyo byatumye ibihugu byari zisigayemo bitangira gushyira imbaraga mu kuzitaho no kuzirinda. Iyo gahunda yatanze umusaruro kuko umubare w’izi ngagi wakomeje kwiyongera uko imyaka yagiye ishira.
Umubare w’ingagi wakomeje kwiyongera
Mu 2010 habarurwaga ingagi 480 mu misozi miremire, ariko imibare yo mu 2019 yagaragaje ko zari zimaze kugera kuri 604, mu gihe ku Isi yose zari zimaze kuba 1.063.
Iri zamuka rifatwa nk’inkuru nziza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu kubungabunga izi nyamanswa binyuze mu bikorwa birimo kuzicungira umutekano, kuzitaho no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.
Agashya ni yo ngagi ikuze kurusha izindi mu Rwanda

Kugeza ubu, ingagi y’ingabo yitwa Agashya ni yo ngagi ikuze kurusha izindi mu Rwanda, kuko ifite imyaka 42 n’amezi ane.Agashya iyoboye umuryango uzwi ku izina rya Agashya Group, ugizwe n’ingagi 25 zirimo ingore 12, abana batatu n’ibyana birindwi bikiri bito.
Uyu muryango wari waratangiye witwa “Group 13” kubera ko wari ugizwe n’ingagi 13 gusa, ariko uko wakomeje kwaguka ntiwahindura izina ahubwo wakomeje kwitwa iryo.
Agashya izwiho kugira amahane no kurinda cyane umuryango wayo. Abasura izi ngagi bavuga ko mbere yo kwegera umuryango wayo, ibanza gukora amajwi asa n’isepfuye kugira ngo irebe uko abantu bayitabira.Iyo abantu bayisubije mu buryo ituje, irabemerera bagakomeza kuyegera, ariko iyo bidakozwe irarakara cyane.
Abashinzwe kwita ku ngagi bavuga ko Agashya ari ingagi ifite ubushishozi bwinshi mu kurinda umuryango wayo, cyane cyane ingore n’ibyana. Iyo hari ikibazo cyangwa ibyago, ihita ihisha ingore n’abana, ubundi yo n’izindi ngagi z’ingabo zigahangana n’umwanzi.
Ikindi kintu gitandukanya Agashya n’izindi ngagi ni uko ikunda kurara yitaruye umuryango wayo, mu gihe izindi nyinshi zisanzwe zirarana ahantu hamwe.
Gutangara ni yo ngagi y’ingore yabyaye cyane

Ku ruhande rw’ingore, ingagi yitwa Gutangara ni yo ikuze kurusha izindi mu Rwanda kuko ifite imyaka 41 n’amezi ane.
Gutangara ifite amateka akomeye mu buzima bw’ingagi zo mu Birunga kuko ari yo yabyaye abana benshi mu Rwanda. Yabyaye abana icyenda, nubwo umwe muri bo witwaga Tamu yaje gupfa.
Abana bayo benshi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’imiryango y’ingagi. Urugero ni nka Mutobo ubu uyoboye umuryango wa Mutobo ndetse na Urugwiro uyoboye umuryango wa Urugwiro.
Gutangara yabanje kuba mu muryango wa Susa mbere yo kwimukira mu wa Pablo. Nyuma yaje kujya mu muryango wa Dushishoze, icyo gihe wari ukiri mushya kandi utarabyara.
Kugera muri uwo muryango kwa Gutangara byawuhinduriye amateka kuko yahise itangira kororoka cyane, umuryango wa Dushishoze urakomera.
Abashinzwe kwita ku ngagi bavuga ko Gutangara izwiho kugira amahane rimwe na rimwe, gukunda gukanga abantu ndetse no kuzamura urutugu rw’ibumoso nk’imwe mu myitwarire yayo yihariye.
U Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo mu kubungabunga ingagi

U Rwanda rukomeje gushimwa ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo rwabashije kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire no kuzibyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo.
Bimwe mu bikorwa byagize uruhare mu kwita kuri izi nyamanswa harimo gahunda ya Kwita Izina, aho buri mwaka abana b’ingagi bavutse bahabwa amazina mu muhango witabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi.
Kwamamaza izi nyamanswa no kuzirinda byafashije kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse no gutuma abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga barushaho kubona akamaro ko kuzirinda no kuzibungabunga.





