Lynda Priya yahishuye amayeri umugabo we yakoresheje kugira ngo amutsindire umutima

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime w’icyatwa mu Rwanda, Lynda Priya, yanyuze mu nyanja y’urukundo maze ahishura amayeri n’uburyo umugabo we, Christian Irenge, yakoresheje ikoranabuhanga rishingiye ku kazi kugira ngo amwiyegereze kugeza bemeranije kurushinga.

Mu kiganiro cyuje amarangamutima menshi cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, Lynda yagaragaje ko urugendo rwabo rw’urukundo rutatangiye nk’uburyo busanzwe bw’abasore b’iki gihe, ahubwo rwatangiriye mu buryo bw’akazi k’ubushabitsi.

Lynda yavuze ko guhura kwabo kwa mbere kwabaye mu bikorwa byo kwamamaza, aho Christian yari mu babiteguye maze agahitamo kumushyigikira nta n’icyo baratangira gupanga.

Yagize ati: “Ahantu twahuriye bwa mbere ni mu kazi ko kwamamaza. Kubera ko yari mu bantu bagateguye, ni we wantanzemo igitekerezo ngo bakampe.”

Iri shyushyu ryo kumushakira akazi n’amahirwe mashya mu mwuga we, ni ryo ryabaye ikiraro gikomeye cyerekeje Christian ku mutima wa Lynda, kuko byamweretse ko ari umugabo ushobora kumubera inkingi ya mwamba mu buzima bwa buri munsi n’iterambere rye.

Aba bombi basoje uru rugendo rwa “courting” cyangwa kurambagiza, maze biyemeza guhamya urwo bakundana imbere y’amategeko n’imiryango.

Basezeranye kubana akaramata ku wa 8 Gashyantare 2026. Ubu bukwe bwabo bwari buhebuje bwabereye mu busitani bwiza bwa Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali, buhuza inshuti, abavandimwe, n’ibyamamare butandukanye byo mu ruganda rw’imyidagaduro byaje gushyigikira uyu muryango mushya wari umaze kwandika amateka mu mwaka w’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *