Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutangira gukoresha ingufu za Nikeleyeri

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwarangije neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma ry’ikorwa ry’ingufu za Nikeleyeri ryakozwe na International Atomic Energy Agency, anagaragaza ko igihugu giteganya gutangira gukoresha izi ngufu mu ntangiriro za 2030.

Mu gufungura inama mpuzamahanga ya Nuclear Energy Innovation Summit iri kubera i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko isuzuma rya IAEA ryagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gutangira ibikorwa bya Nikeleyeri mu myaka iri imbere.

Yashimangiye ko ikibazo cy’ingufu muri Afurika atari icy’iterambere gusa, ahubwo ari ishingiro ry’izamuka ry’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’ubwenge buhangano (AI) n’inganda zishingiye ku makuru rizatuma ibikenerwa by’ingufu byiyongera cyane.

Yavuze ko ibihugu bitazabasha guhaza ibyo bikenerwa bishobora guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’iterambere.

U Rwanda ruzakoresha Small Modular Reactors

U Rwanda ruteganya gukoresha uburyo bwa Small Modular Reactors, ari bwo bwitwa ko bubereye ibihugu bifite imiyoboro mito y’amashanyarazi nk’ibyinshi byo muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ubu buryo bushobora gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro kandi bugafasha gutanga amashanyarazi yizewe.

Nikeleyeri ntizasimbura izindi ngufu

Perezida Kagame yavuze ko ingufu za Nikeleyeri zitazakuraho izisanzwe zisubira nka solaire n’amashanyarazi akomoka ku mazi, ahubwo ko zizunganirana mu gukemura ikibazo cy’ingufu.

Yongeyeho ko Afurika ikeneye kongera icyizere cy’abashoramari kugira ngo bashore imari muri uru rwego ruri kugenda rwitabwaho cyane ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *