Ikaniro ry’Impu Ryari Kubakwa i Bugesera Ryimuriwe i Gicumbi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya impu wari uteganyijwe mu Karere ka Bugesera utakibasha kuhakorerwa kubera imbogamizi zagaragaye, hafatwa icyemezo cyo kuwimurira mu Karere ka Gicumbi.

Mu ngengo y’imari ya 2025/26, uyu mushinga wari waragenewe arenga miliyari 4,5 Frw kugira ngo hubakwe ikaniro ry’impu ryitezweho guteza imbere uru rwego no kongera amafaranga igihugu cyinjiza.

Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iki cyanya kizajya cyinjiriza igihugu miliyoni 430 z’amadolari buri mwaka binyuze mu gutunganya no kohereza impu ku masoko mpuzamahanga.

Impamvu y’iyimurwa

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yagiranye na Komisiyo y’Ingengo y’Imari, yavuze ko umushinga wahuye n’imbogamizi mu Karere ka Bugesera bituma hashakwa ahandi wakorerwa.

Yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibintu bitandukanye, hafashwe umwanzuro wo kuwimurira i Gicumbi.

Uruhare rw’urwego rw’impu mu bukungu

Imibare ya Minisiteri igaragaza ko urwego rw’impu rukomeje kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize.Kuva mu 2024:

  • Impu z’inka zingana na toni 459.000 zoherejwe mu mahanga zinjiza arenga miliyari 6,8 Frw
  • Mu gihe impu z’ihene zingana na toni zirenga miliyoni 3,2 zinjije miliyari 4,8 Frw.

Urwego rw’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni rwo rufite inganda nyinshi mu Rwanda, aho habarurwa:

  • Munganda nini 85
  • N’inganda nto zirenga 900.

Abasesenguzi bavuga ko kwimurira uyu mushinga i Gicumbi bishobora gufasha guteza imbere ibikorwa by’inganda muri ako karere ndetse bikongera amahirwe y’akazi ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *