Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya buzahuza inzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, mu rwego rwo kongera umusaruro, kugabanya ibihombo no gukomeza urugendo rwo kwihaza mu biribwa.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, wavuze ko uru rubuga ruzitwa Rwanda Food Innovation Partnership (RFIP). Ruzaba rugamije guhuza abashakashatsi, abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari, ibigo bya Leta n’inzego zigenzura kugira ngo ibitekerezo bishya bihindurwe ibisubizo bifatika bifasha urwego rw’ibiribwa gutera imbere.
Dr. Uwituze yavuze ko intego nyamukuru ari ugukura ku rwego rw’ibitekerezo gusa, hagashyirwaho uburyo bufasha udushya kugera ku isoko no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa mu Rwanda.
Yasobanuye ko uru rubuga ruzashyira mu bikorwa Ingamba z’Igihugu zo Guteza Imbere Udushya mu Rwego rw’Ibiribwa za 2026–2035, zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 24 Nyakanga 2026.
Ubufatanye bugamije kongera umusaruro
Ubuhinzi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda, kuko butanga hafi kimwe cya kane cy’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ndetse bugatanga akazi ku bantu benshi.
Nubwo bimeze bityo, Guverinoma ivuga ko umusaruro ukiri hasi ugereranyije n’umubare munini w’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi.
Mu bibazo bikibangamiye uru rwego harimo umusaruro wangirikira mu isarura no mu buhunikiro, ikoreshwa rito ry’imashini zigezweho, ndetse n’umubare muto w’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Dr. Uwituze yavuze ko RFIP izafasha guhuza ubushakashatsi, ikoranabuhanga, ishoramari n’amategeko kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo birambye.
U Rwanda rwigiye ku bindi bihugu
Guverinoma ivuga ko yifashishije ubunararibonye bw’ibihugu byageze ku iterambere rikomeye mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.
Mu byatanze urugero harimo u Buholandi, bwabashije kuba kimwe mu bihugu byohereza umusaruro mwinshi w’ubuhinzi ku masoko mpuzamahanga nubwo bufite ubutaka buto, bitewe n’ubufatanye hagati ya Leta, za kaminuza, abikorera n’abahinzi.
Hanarebwe kandi urugero rwa Singapore, igihugu cyashyize imbaraga mu guhanga udushya mu rwego rw’ibiribwa, kikaba cyarakuruye ishoramari rikomeye mu ikoranabuhanga rifasha kongera umusaruro no guteza imbere umutekano w’ibiribwa.
Ibyo RFIP izakora
RFIP izaba urubuga ruhuza abafite ibitekerezo bishya n’abashobora kubitera inkunga, ibafashe kubona ubumenyi, ikoranabuhanga ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Izanafasha koroshya uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenewe mu kugerageza udushya, gutanga inama ku mategeko n’amabwiriza, no guteza imbere ishoramari mu rwego rw’ibiribwa.
Mu cyiciro cya mbere, kizatangira hagati ya 2026 na 2027, uru rubuga ruzakorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), rukazaba rugizwe n’abakozi b’inzobere bazafatanya n’izindi nzego za Leta.
Guhera mu 2028, biteganyijwe ko RFIP izigenga, ikagira ubuzima gatozi n’inama y’ubutegetsi, kugira ngo ishobore gukomeza ibikorwa byayo mu buryo burambye.
Intego zitezweho
Guverinoma iteganya ko uru rubuga ruzagira uruhare rukomeye mu kugabanya igwingira ry’abana, kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ndetse no guhanga imirimo mishya ku rubyiruko.
Mu ntego zashyizweho harimo kugabanya igwingira rikava kuri 27% rikagera munsi ya 15% bitarenze mu 2029, kongera agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi kakarenga miliyoni 650 z’Amadolari ya Amerika mu 2035, no guhanga nibura imirimo ibihumbi 30.
RFIP izatangizwa ku mugaragaro mu nama ya Africa Food Systems Forum 2026 izabera i Kigali kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma yayo ihite itangira ibikorwa byo gushyigikira udushya mu rwego rw’ibiribwa.
Guverinoma ivuga ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kubaka urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa rishingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ishoramari, bityo rukarushaho kwihaza mu biribwa no guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’izamuka ry’abaturage.
Src: Taarif Rw

