Byamanuwe ibyapa byamamazaga Ingwe Gin na United Gin

Ibyapa byamamazaga inzoga zirimo Ingwe Gin, United Gin, Bombastic Gin n’izindi byamanuwe mu gace ka Nyabugogo, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gihagaritse ibikorwa by’inganda zirenga 130 zagaragaye zenga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Aho ibi byapa byari bisanzwe bimanitswe, kuri ubu ntibikigaragara, mu rwego rwo gukurikiza ingamba zafashwe zo guhagarika kwamamaza no gukwirakwiza ibicuruzwa bitujuje ibisabwa.

Iki cyemezo gikurikiye ibikorwa byagutse byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, birimo gufunga inganda zabikoraga, gufata no kurimbura ethanol yakoreshwaga mu kuzikora, ndetse no gukaza ubugenzuzi ku isoko.

Inzego zibishinzwe zikomeje gusaba abaturage kwirinda kugura cyangwa kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru igihe babonye abazikora cyangwa abazicuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *