DRC: Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi Basabye Tshisekedi Guhagarika Gahunda yo Guhindura Itegeko Nshinga
I Kinshasa, Ihuriro C64, rihuza amashyaka n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ryatangaje ko ritazemera kwitabira ibiganiro bya politiki bifite ireme igihe cyose hakomeje gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Iri huriro rivuga ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro ari ibigamije gushakira igihugu ibisubizo birambye, aho kwibanda gusa…
