Ijoro ry’amarira i Bukavu: Inkongi y’umuriro ihitana abantu 24, amashuri n’ingo birakongoka

Abantu 24, biganjemo abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye agace ka Chimpunda mu Mujyi wa Bukavu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa mbili za mu gitondo ku wa 10 Nzeri 2026, ikwira mu ngo z’abaturage ndetse igera ku Ishuri Ribanza rya Ujamaa n’Ishuri…

Soma inkuru yose

NESA yatangiye ubugenzuzi ku mashuri arenga 600 akorera mu buryo butemewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (NESA) cyatangije ubugenzuzi ku bigo by’amashuri birenga 600 byashinzwe n’abikorera ariko bikaba bikora bitarabona ibyangombwa bisabwa. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ubu bugenzuzi bukorerwa mu gihugu hose, hagamijwe kureba niba ibyo bigo byujuje ibisabwa kugira ngo bikomeze gutanga uburezi mu buryo bwemewe, butabangamira umutekano w’abanyeshuri ndetse n’ireme ry’uburezi. Umuyobozi w’Ishami…

Soma inkuru yose

Nyuma ya sinema, Papa Sava yinjiye mu bucuruzi bw’amakayi

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien, uzwi cyane nka Papa Sava, yatangiye urugendo rushya mu bucuruzi aho yamuritse amakayi yise “Sava”, agamije gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Nk’uko IGIHE yabitangaje, uyu mushinga watangajwe bwa mbere ku wa 31 Mutarama 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze akora ibikorwa…

Soma inkuru yose

Leta n’abikorera barimo guhuza imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka…

Soma inkuru yose

Gakenke: Umwarimu Yakomeretse Bikomeye Nyuma yo Gupfa Intebe n’Umunyeshuri

Mu Karere ka Gakenke habereye inkuru yateye benshi impungenge nyuma y’uko umunyeshuri akomerekeje umwarimu akoresheje ikaramu, bapfuye intebe bombi bashakaga kwicaraho mu gihe cy’ikizamini. Ibi byabereye ku Kigo cy’Amashuri cya G.S Cyanika giherereye mu Murenge wa Coko. Ibi byabaye ku wa 23 Kamena 2026, ubwo umwarimu witwa Gakoza Emmanuel yari ari gukoresha ikizamini cy’abanyeshuri. Mu…

Soma inkuru yose

Ubwenge buhangano AI, bugiye kwigishwa mu mashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi bufite ireme, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, hagiye gutangizwa kwiga amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI). Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yabitangarije mu kiganiro kigamije gusobanura uko uburezi bw’amashuri yisumbuye mu byiciro byombi buhagaze, n’icyakorwa ngo burusheho gutezwa imbere, aho yagaragaje ko ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose