Abantu 24, biganjemo abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye agace ka Chimpunda mu Mujyi wa Bukavu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa mbili za mu gitondo ku wa 10 Nzeri 2026, ikwira mu ngo z’abaturage ndetse igera ku Ishuri Ribanza rya Ujamaa n’Ishuri Ryisumbuye rya Furaha.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu gihe abanyeshuri n’abandi baturage bashakaga guhunga umuriro, habayeho umuvundo ukomeye watumye bamwe bakandagirana. Abandi bahuye n’ibibazo byo kubura umwuka kubera umwotsi mwinshi.
Umuyobozi wo muri Chimpunda, Patrice Buduge, yavuze ko uwo muvundo wagize uruhare mu gutuma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi bagakomereka bikomeye.
Umuyobozi wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Dunia Masumbuko Bwenge, yatangaje ko amashuri abiri ndetse n’inzu zigera kuri 300 zubakishijwe ibiti byahiye.
Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 rigenzura Bukavu, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu bapfuye harimo abakobwa 19 n’abahungu batanu.
Yatangaje kandi ko abantu 29 bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye, aho 21 muri bo bari mu ndembe.
Muri abo bakomeretse, 17 bari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kadutu, mu gihe abandi bane bari mu Bitaro Bikuru by’Intara biri mu Mujyi wa Bukavu.
Umuforomo Christophe Zigashane na we yavuze ko ivuriro akoreramo ryakiriye abanyeshuri bagera kuri 50 n’abarimu bagizweho ingaruka n’umwotsi mwinshi. Bamwe mu bari bahari ngo bapfiriye aho, abandi bitaba Imana nyuma yo koherezwa mu bitaro.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana. Icyakora, inkongi zagiye zibasira Bukavu mu bihe bitandukanye zagiye ziterwa n’imyubakire idakurikije ibisabwa, cyane cyane ikoreshwa ry’ibikoresho nk’imbaho bifatwa n’umuriro vuba.
Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera, bitewe n’uburemere bw’imvune bamwe mu bakomeretse bafite.
Iyi nkongi ibaye nyuma y’izindi zagiye zibasira Umujyi wa Bukavu, aho tariki ya 30 Kanama 2026 indi nkongi yatwitse inzu zisaga 45.











