“Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!” Minisitiri Mukazayire agira inama urubyiruko

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’“ibyuma”, ahubwo rugahitamo gukora siporo kuko ari kimwe mu bifasha kubaka umubiri n’ubwonko bifite imbaraga. Ubu butumwa Minisitiri Mukazayire yabutanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, abinyujije ku rubuga rwa X. “Reka kunywa icyuma…

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse nyuma yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibizwi cyane ku izina ry“ibyuma”, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bugamije kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukumira ingaruka…

Soma inkuru yose

Ibyuma biragatsindwa n’Imana: Musenyeri Sinayobye agira icyo asaba urubyiruko

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yasabye urubyiruko kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, aho gukururwa n’ibisindisha, cyane cyane ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge bizwi nka ‘ibyuma’. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Musenyeri Sinayobye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo…

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Litiro zirenga ibihumbi 31 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zamenwe

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yakoze igikorwa cyo kumena ibinyobwa byafatiwe mu bihe bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2026 kigamije gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, no guca…

Soma inkuru yose

Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’‘ibyuma’, basaba ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwakomeza

Nk’uko IGIHE yabitangaje, abaturage bo hirya no hino mu Rwanda bakomeje kwakira neza icyemezo cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, bavuga ko zari zimaze imyaka ziteza ibibazo bikomeye birimo uburwayi, gusenya imiryango no gushyira ubuzima bw’urubyiruko mu kaga. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gifunze…

Soma inkuru yose