Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibizwi cyane ku izina ry“ibyuma”, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bugamije kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukumira ingaruka zabyo ku mutekano n’imibereho y’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuzei ko kuva ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa byatangira, hari umusaruro ugaragara mu bijyanye n’umutekano.
Ati: “Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge umusaruro turi kuwubona, bigaragara ko ibyaha byagabanutse ugereranyije na mbere.”
Gukubita no gukomeretsa byagabanutseho hafi 50%
CIP Kamanzi yavuze ko by’umwihariko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho hafi 50% mu Ntara y’Amajyepfo, mu gihe n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n’ubujura na byo byagabanutse.
Ati: “Mu Ntara y’Amajyepfo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho 50 ku ijana. Iki cyaha ndetse n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango, ubujura n’ibindi, abenshi babikoraga babiterwa n’ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Polisi ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa bigamije kubirandura burundu, aho abafite ibinyobwa bitujuje ubuziranenge basabwa kubishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bimenwe.
CIP Kamanzi yagize ati: “Turi mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibi binyobwa ndetse no kubwira abakibitse cyangwa barahishe ibi binyobwa ko inzego zitazabihanganira. Basabwa kubigaragaza bikamenwa.”
Abaturage bavuga ko hari impinduka
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byagize uruhare mu guhindura imyitwarire no guteza imbere umutekano.
Nzabandora Vincent, umwe mu bashinzwe gukurikirana irondo ry’umwuga mu Karere ka Gisagara, yavuze ko mbere hari igihe bamwe mu barinda umutekano banywaga ibi binyobwa, bikabangamira inshingano zabo.
Ati: “Hari igihe bamwe muri twe wasangaga banywa izi nzoga bikagorana gucunga umutekano, ariko ubu ubona muri rusange haba kuri bagenzi bacu bashinzwe gucunga irondo ndetse n’abo dushinzwe kurinda, ubu umutekano ni wose.”
Ukwimanishaka David, usudira mu Karere ka Gisagara, yavuze ko kunywa “ibyuma” n’izindi nzoga bitujuje ubuziranenge byamubangamiraga mu kazi, ariko ko ubu yabiretse.
Ati: “Wasangaga njye na bagenzi banjye tunywa ibyuma ndetse n’izindi nzoga bikatwicira akazi, ariko ubu tumeze neza nta kibazo, dukora akazi. Turashimira Polisi n’izindi nzego baciye ibi binyobwa.”
Ishimwe Samuel, utuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, na we yavuze ko mbere yo kureka ibi binyobwa yakunze kurangwa n’urugomo ndetse akagira n’ibibazo by’amategeko.
Ati: “Nakoresha izi nzoga z’ibyuma ndetse n’izindi nzoga nkakarangwa n’urugomo mu gihe nabinyweye. Nahoraga mfungwa bitewe n’ibyaha nabaga nakoze bitandukanye byaterwaga no kunywa ibyuma, ariko ubu aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima.”
Gisagara yishimira umusaruro w’ubukangurambaga
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko akarere kishimira umusaruro wavuye mu bikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n’imibereho mibi ndetse n’amakimbirane mu baturage.
Ati: “Akarere ka Gisagara, twishimira umusaruro waturutse mu kurwanya izi nzoga zitujuje ubuziranenge, dore ko wasangaga abazinywaga babayeho nabi ndetse banabanye nabi n’abagenzi babo, bikagira uruhare mu guhungabanya umutekano.”
Mu bukangurambaga bwa Polisi bufite ubutumwa bugira buti: “Hehe n’icyuma”, inzego z’umutekano zikomeza gushishikariza abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku babikora, ababibika cyangwa ababikwirakwiza.
Polisi ivuga ko gukomeza kurwanya ibi binyobwa ari imwe mu nzira zo gukumira ibyaha no guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.











