Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Yerekana Ubufatanye n’Ibigo Byigenga mu Guhanga Imirimo Binyuze mu Ikoranabuhanga
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yagaragaje ubushake bwo gukorana n’ibigo byigenga bifite ubushobozi bwo guhanga imirimo, by’umwihariko binyuze mu ikoranabuhanga rihuza abashaka akazi n’abatanga akazi. Ubu bufatanye bugamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, koroshya kubona akazi, ndetse no gufasha abakozi kubona amahirwe akwiye kandi mu buryo bwihuse. Uyu murongo w’akazi wagarutsweho na Musonera Abdou, Umuyobozi ushinzwe…
