Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO ya Kigeyo bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 88 Frw batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakoreraga SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 88 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano. Aba batawe muri yombi barimo Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André ushinzwe ibaruramari, ndetse…

Soma inkuru yose

Ubwishingizi nk’ishingiro ry’ubukungu bwa Afurika: Ibiganiro bya Africa CEO Forum 2026

Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubudahangarwa bw’ubukungu bwayo, inama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali kuva tariki ya 14 na 15 Gicuransi, yahindutse urubuga rukomeye rwo kuganiriraho uko urwego rw’ubwishingizi rwashyirwa ku rwego rw’ibikorwaremezo by’ingenzi nk’imihanda, amashanyarazi n’ikoranabuhanga. Abayobozi mu nzego z’imari, ubwishingizi n’ubuyobozi bwa za banki nkuru z’ibihugu…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose