Ese ujya wibaza impamvu amaherena atakiri ayo ku matwi gusa ? Sobanukirwa byose!

Mu myaka nka 20 ishize, kubona umugabo wambaye iherena cyangwa umukobwa wifashishije imitako idasanzwe ku mubiri byashoboraga gutuma abantu bamureba nk’udasanzwe cyangwa uciye ku muco. Icyo gihe amaherena yari azwi nk’umurimbo ugenewe cyane abagore n’abakobwa, kandi akambarwa ku matwi gusa. Gusa uko isi yagiye ihinduka, n’imyumvire y’abantu ku bijyanye n’imideri, uburanga no kwigaragaza yarahindutse ku…

Soma inkuru yose

Abagore batandukanye n’abo bashakanye bari guhindura impeta z’ubukwe iz’ubwahukane

Mu gihe abantu benshi bafata impeta y’ubukwe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’urugo rwubatswe, hari abagore batangiye kuyibonamo ikintu kirenze urwibutso rw’ibyahise. Bamwe mu bamaze gutandukana n’abo bashakanye, aho kuyibika mu isanduku, kuyigurisha ku giciro gito cyangwa kuyireka ibabaza umutima, bahisemo kuyihinduramo indi mpeta nshya yitwa impeta y’ubwahukane. Izi mpeta ziri kugenda zimenyekana cyane mu bihugu bitandukanye, cyane…

Soma inkuru yose

Abasore batihutira kujya mu rukundo bakiri bato baba bafite amahirwe yo kuzashaka neza

Mu gihe urubyiruko rw’iki gihe rukunze gushyirwa ku gitutu cyo gushaka abakunzi hakiri kare, hari ibitekerezo biri gukwirakwira mu biganiro by’imibereho n’imbuga nkoranyambaga bivuga ko abasore bamara igihe kinini badafite abakunzi bakiri bato baba bashobora kuzagira amahirwe menshi yo kuzubaka urukundo rufite icyerekezo igihe bakuze. Icyo ubusesenguzi buvuga Abasesenguzi bamwe mu bijyanye n’imibanire bavuga ko…

Soma inkuru yose