Ese ujya wibaza impamvu amaherena atakiri ayo ku matwi gusa ? Sobanukirwa byose!

Mu myaka nka 20 ishize, kubona umugabo wambaye iherena cyangwa umukobwa wifashishije imitako idasanzwe ku mubiri byashoboraga gutuma abantu bamureba nk’udasanzwe cyangwa uciye ku muco. Icyo gihe amaherena yari azwi nk’umurimbo ugenewe cyane abagore n’abakobwa, kandi akambarwa ku matwi gusa. Gusa uko isi yagiye ihinduka, n’imyumvire y’abantu ku bijyanye n’imideri, uburanga no kwigaragaza yarahindutse ku buryo ibintu byafatwaga nk’ibidasanzwe byabaye ibisanzwe.

Muri iki gihe, amaherena ntakiri umutako wo ku matwi gusa. Hari abantu bayambara ku mazuru, ku minwa, ku rurimi, ku mukondo, ku matama, ku isura, ku mabere, ku mugongo, ku nda ndetse no ku myanya ndangagitsina. Kuri bamwe ni uburyo bwo gukurikira imideri igezweho, ku bandi ni uburyo bwo kwerekana umwirondoro wabo, imyemerere cyangwa umuco, mu gihe hari n’abavuga ko bibafasha kwigirira icyizere no kwishimira uko baremwe.

Nubwo kwambara amaherena ku bice bitandukanye by’umubiri bikomeje kwamamara hirya no hino ku Isi, abaganga n’inzobere mu buzima bakomeje kwibutsa abantu ko bishobora kugira ingaruka zikomeye iyo bidakozwe n’ababifitiye ubumenyi cyangwa iyo amabwiriza y’isuku atubahirijwe.

Uko amaherena yavuye ku matwi akagera ku bindi bice by’umubiri

Mu mateka, amaherena yakoreshejwe mu mico itandukanye nk’ikimenyetso cy’ubwiza, ubutunzi, imyaka umuntu agezemo cyangwa imyemerere. Mu bihugu byinshi byo muri Afurika, Aziya no muri Amerika y’Epfo, gupfumura amatwi byakorwaga kuva umuntu akiri muto.

Nyuma yaho, uko isi yarushagaho guhuzwa n’iterambere ry’itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’imideli, abantu batangiye kugerageza ubundi buryo bwo kwirimbisha. Ibyo byatumye amaherena atangira gushyirwa ku mazuru, ku minwa, ku rurimi, ku mukondo no ku bindi bice bitandukanye by’umubiri.

Uyu munsi, kubona umuntu ufite amaherena menshi ku mubiri ntibikiri ibintu bitangaje nk’uko byahoze.

Amaherena ya Dermal: Umutako ushyirwa munsi y’uruhu

Mu bwoko bw’amaherena bugezweho harimo ayitwa Dermal Piercing, akunze gutangaza abantu benshi kubera uburyo ashyirwaho.

Bitandukanye n’amaherena asanzwe anyura mu mwenge ufite aho winjirira n’aho usohokera, aya yo ashyirwaho hakoreshwa akuma gato gashyirwa munsi y’uruhu. Iherena rigaragara hanze, ariko igice kinini kigafashirwa imbere mu ruhu.

Aya maherena ashobora gushyirwa ku matama, ku gahanga, ku ijosi, ku gatuza, ku mugongo, ku nda cyangwa ahandi umuntu yumva ashaka gutaka.Iyo uyabonye bwa mbere, ushobora gukeka ko ari utubuye twafashe ku ruhu, nyamara tuba dufashwe n’akuma kabugenewe kari munsi yarwo.

Abahanga bavuga ko aya maherena aba akeneye kwitabwaho cyane kugira ngo atandura cyangwa ngo umubiri uyange.

Surface Piercing: Amaherena ashyirwa munsi y’uruhu hagati y’imyenge ibiri

Ubundi bwoko bukomeje kwamamara ni Surface Piercing.Aya maherena asa na Dermal ariko atandukaniye ku buryo ashyirwamo. Hakoreshwa imyenge ibiri iri hafi y’uruhu, maze akuma kagahuza iyo myenge kakanyura munsi y’uruhu, imitako ikagaragara ku mpande zombi.

Akunda gushyirwa ku ijosi, ku gatuza, ku nda, ku maboko cyangwa ku mugongo.

Nubwo agaragara neza ku maso, abaganga bavuga ko ashobora kwangwa n’umubiri kurusha andi maherena, cyane cyane iyo ashyizwe ahantu umubiri uhora ugenda cyangwa hakunda gukubitika.

Amaherena ku myanya ndangagitsina: Impamvu abantu bayambara n’ingaruka ashobora kugira

Kimwe mu byiciro bikomeje guteza impaka ni amaherena ashyirwa ku myanya ndangagitsina.

Ku bagore ashobora gushyirwa ku bice bitandukanye by’inyuma by’imyanya ndangagitsina, naho ku bagabo akajya ku ruhu rw’igitsina, ku mutwe wacyo cyangwa ku ruhu rufata udusabo tw’intanga.

Abayambara bavuga ko babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kwirimbisha, kwishimira imibiri yabo cyangwa kongera ibyiyumvo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Icyakora abaganga bavuga ko iki ari kimwe mu bice by’umubiri bisaba ubwitonzi bukomeye kuko byoroshye kwandura.

Bashimangira ko ashobora gutera ibibazo birimo:

  • Kwandura indwara ziterwa na bagiteri
  • Kuva amaraso.
  • Kubyimba no kugira ububabare.
  • Gukora inkovu zidakira neza.
  • Kwangirika kw’imitsi cyangwa kw’inyama

Ku bagabo, hari n’igihe bishobora gutera ibibazo byo kwihagarika cyangwa bikagira ingaruka ku mikorere y’igitsina bitewe n’aho iherena ryashyizwe.

Suspension Piercing: Uburyo budasanzwe bwo kwambara amaherena

Hari kandi uburyo buzwi nka Suspension Piercing, bumaze imyaka myinshi bukorwa mu bice bimwe by’Isi.Bufite inkomoko mu mihango imwe y’idini ry’Abahindu, aho abantu bashyirwaga ibyuma mu ruhu bakabifatirwaho bakazamurwa mu kirere.

Uyu munsi hari ababukoresha nk’uburyo bwo kugerageza kwihanganira ububabare, kuruhuka mu mutwe cyangwa gukora imyiyereko.

Muri ubu buryo, ibyuma binini bishyirwa mu ruhu rw’umuntu ku mugongo, ku maboko cyangwa ku maguru, hanyuma bikifatirwaho n’imigozi imuzamura mu kirere.

Ni uburyo busaba ubuhanga bukomeye cyane kuko amakosa ashobora guteza ibikomere bikomeye.

Hari n’andi maherena agenda akundwa

Usibye ayo, hari amaherena ashyirwa ku:

  • Mukondo.
  • Rurimi.Minwa.
  • Mazuru.
  • Ishinya.
  • Matama.
  • Mabere.
  • Igituza.
  • Umugongo.
  • Ndetse n’ayagura umwenge w’ugutwi azwi nka Stretched Piercings, aho umwenge ugenda wagurwa buhoro buhoro kugira ngo ushobore kwakira imitako minini.

Abaganga bagira izihe nama?

Abahanga mu buzima bavuga ko kwambara amaherena atari ikibazo ubwabyo, ariko ko umuntu akwiriye kubikora yitonze.

Basaba ko umuntu:Ajya ku muntu ubifitiye ubumenyi.

Yifashisha ibikoresho byabugenewe kandi bisukuye.Akurikiza amabwiriza yose yo kwita ku iherena nyuma yo kurishyirwaho.

Yihutira kujya kwa muganga igihe abonye ibimenyetso birimo kubyimba, uburibwe bukabije, kuva amaraso cyangwa gusohora amashyira.

Isi irahinduka, ariko ubuzima bugakomeza kuza mbereKuba abantu bafite ubwisanzure bwo guhitamo uburyo bashaka kwirimbisha ni kimwe mu bimenyetso by’uko imyumvire n’imibereho bikomeje guhinduka. Ku bantu bamwe, amaherena ni umurimbo usanzwe; ku bandi ni uburyo bwo kwerekana uwo ari we cyangwa ibyo yemera.

Icyakora, nk’uko inzobere zibigaragaza, ubwiza ntibukwiye gushyirwa imbere y’ubuzima. Mbere yo gufata umwanzuro wo kwambara amaherena ku bice bidasanzwe by’umubiri, ni ngombwa kubanza kumenya inyungu n’ingaruka zabyo, gukoresha ababifitiye ubumenyi no kubahiriza amabwiriza y’isuku.

Mu gihe imideri ikomeza guhinduka umunsi ku wundi, amaherena na yo akomeje kuva ku rwego rwo kuba umutako wo ku matwi gusa, akinjira mu bice byinshi by’umubiri. Icyakora, icy’ingenzi ni uko umuntu ahitamo icyo ashaka akurikije amakuru ahagije, yita ku buzima bwe kandi akirinda ingaruka zishobora guterwa no kwirimbisha bidakozwe mu buryo bukwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *