Abagore batandukanye n’abo bashakanye bari guhindura impeta z’ubukwe iz’ubwahukane

Mu gihe abantu benshi bafata impeta y’ubukwe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’urugo rwubatswe, hari abagore batangiye kuyibonamo ikintu kirenze urwibutso rw’ibyahise. Bamwe mu bamaze gutandukana n’abo bashakanye, aho kuyibika mu isanduku, kuyigurisha ku giciro gito cyangwa kuyireka ibabaza umutima, bahisemo kuyihinduramo indi mpeta nshya yitwa impeta y’ubwahukane.

Izi mpeta ziri kugenda zimenyekana cyane mu bihugu bitandukanye, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu nkuru z’imibereho n’imideri. Ku bazambara, si umutako gusa. Ni ikimenyetso cy’icyiciro gishya cy’ubuzima, ubutumwa bwo kwiyakira nyuma yo gutandukana, no kwereka isi ko n’ubwo urukundo rwarangiye, ubuzima bwo butarangiye.

Impeta ntabwo ikiri urwibutso rw’agahinda gusa

Deb Marino, umugore w’imyaka 34 wo muri Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bagore bari kuvugisha benshi kubera uburyo yahisemo gukoresha impeta yari yarambitswe igihe yasabwaga akanashyingirwa. Aho kuyibika nk’ikintu cyarangiranye n’urugo rwe, yahisemo kuyihinduramo impeta nshya ayambara ku rutoki rwo hagati.

Ku rubuga rwa TikTok, aho akunze gusangiza abantu ubuzima bwe, Deb yagaragaje iyo mpeta nshya ikozwe muri zahabu kandi irimbishijwe na diyama, ayambaye ku rutoki rwo hagati. Hari ababibonye batungurwa, abandi babaza impamvu atayambaye ku rutoki abantu basanzwe bambaraho impeta z’urukundo. We yasubije adaciye ku ruhande ati: “Yego rwose, ndayambaye ku rutoki rwo hagati. None se ni iki cyambuza kubikora?”

Ayo magambo make gusa yahise akurura abantu benshi, kuko kuri Deb iyo mpeta atayibona nk’igisigisigi cy’urukundo rwarangiye, ahubwo ayifata nk’ikimenyetso cy’ubuzima bushya yatangiye.Guhindura impeta aho kuyireka mu isandukuKuri Deb Marino, ubukwe bwarangiye si cyo kibazo gikomeye kurusha ibyasigaye mu buzima bwe. Avuga ko n’ubwo urugo rwe rwasenyutse, rwamuhesheje umwana w’umukobwa, kandi ko atumva ko impeta yari yarahawe yari ikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’umubabaro gusa.

Ni yo mpamvu yahisemo kuyisubirishamo. Diyama yari iri ku mpeta ya mbere yayishyize ku ruhande rumwe rw’impeta nshya, hanyuma ku rundi ruhande ashyiraho ibuye rya safiro risobanura umukobwa we. Iyo mpeta nshya yamutwaye amadolari 3,000, ariko kuri we si amafaranga yonyine arebwa. Ni uburyo bwo guha ubuzima bushya ikintu cyari gifite amateka akomeye mu rugendo rwe.

Avuga ko atashakaga ko impeta iguma ifungiranye mu isanduku, kuko kuri we diyama ari ibuye rifite agaciro gakomeye. Ariko ikirenzeho, rimwe na rimwe kuyambara ku rutoki rwo hagati biba bifite n’ubutumwa bwihariye: bwo kwereka abantu ko atakiri imbohe y’ibyabaye, ko yamaze gukomeza kandi ko ubuzima bwe butagitegekwa n’agahinda ko gutandukana.

Impeta z’ubwahukane ziri kuvuka nk’umuco mushya

Inkuru ya Deb Marino si iya wenyine. Mu bice bitandukanye by’isi, hari abagore benshi batangiye guhindura impeta zabo zo gusabwa no gushyingirwa bakazigira izindi nshya zibafasha gutangiza icyiciro gishya cy’ubuzima. Izi mpeta ni zo ziri kwitwa impeta z’ubwahukane.

Abazambara bavuga ko zibafasha guhindura igikomere kikaba ikimenyetso cy’intsinzi. Mu gihe impeta y’ubukwe iba yarahagarariye urukundo n’urugo, impeta y’ubwahukane yo iba ihagarariye ukwiyakira, kwigenga, kwiyubaka no kongera kwisubiza icyizere.

Mu binyamakuru byandika ku myambarire n’imideri, ibi biri no guhuza n’icyerekezo kiri kuvugwa cyane muri iki gihe cyiswe “hot divorcee summer”. Ni imvugo isobanura abagore bamaze gutandukana bahisemo kutaguma mu mubabaro, ahubwo bakerekana ko bashobora kongera kubaho neza, bakiyitaho, bakambara neza kandi bakishimira umwidegemvyo wabo.

Si umutako gusa, ni n’ikimenyetso cy’ubwigenge mu by’amafaranga

Kate Daly, umwe mu bashinze ikigo cyo mu Bwongereza gifasha abashaka gutandukana kubikora mu bwumvikane, avuga ko impeta z’ubwahukane zifite ubusobanuro burenze ubw’umutako. Asobanura ko kuri bamwe ziba ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwigenge mu by’amafaranga.

Iyo abantu bamaze gutandukana, ubuzima bwabo burahinduka mu buryo bwinshi, harimo n’imiterere y’amafaranga. Hari abagore bamara imyaka myinshi mu rugo batagira umwanya wo kwifatira ibyemezo byinshi ku mutungo cyangwa ku mafaranga. Iyo rero nyuma yo gutandukana afashe icyemezo cyo kwigurira impeta nshya akoresheje amafaranga ye bwite, biba byerekana ko yongeye kwisubiza ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro ku buzima bwe.

Kuri Kate Daly, hari n’aho usanga ari bwo bwa mbere nyuma y’imyaka myinshi umuntu aguze ikintu gihenze ku mafaranga ye, ntawe usabye uruhushya, ntawe umubwiye icyo gukora. Ni yo mpamvu izi mpeta zifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yongeye gufata ubuzima bwe mu maboko.

Kuki benshi badahitamo kuzigurisha?

Mu by’ukuri, impeta nyinshi z’ubukwe cyangwa izo gusaba ziba zihenze cyane igihe zigurwa. Ariko iyo zigeze ku isoko ry’ibyakoreshejwe, akenshi zigurishwa ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’icyo zaguze. Hari aho bavuga ko umuntu ashobora kubona nk’icya gatatu cy’agaciro kazo gusa.

Ni yo mpamvu ku bagore benshi, kuyihinduramo indi mpeta nshya cyangwa indi mitako ari bwo buryo babona ko bwiza kurusha kuyigurisha. Bituma icyo kintu kidatakaza agaciro kacyo k’amafaranga gusa, ahubwo kigakomeza no kugira ubusobanuro bwihariye mu mateka y’umuntu.“

Ni impeta yanjye y’Amerika”: ikimenyetso cyo gutsinda

Ceri Evans, umugore w’imyaka 58 wo muri Pays de Galles, ni umwe mu bagore bahisemo kwigurira impeta nshya nyuma yo gutandukana, aho guhindura iya kera. Iye ni impeta ya platine yo mu mideri ya Art Deco, irimo diyama eshatu nini, kandi ayambara ku rutoki rwa kane rw’ukuboko kw’iburyo.

Ariko iyo mpeta ayita izina rifite uburemere kuri we: “impeta yanjye y’Amerika.” Kuri we, ni nk’itangazo rye bwite ryo kwikura mu buzima bwa kera no gutangira ubundi bushya. Yaguze iyo mpeta akoresheje amafaranga ye bwite, atari ayo yakuye mu mitungo yagabanyijwe nyuma y’itandukana.

Asobanura ko kuyigura byari uburyo bwo kwibwira ko ubuzima budahagarara kubera gutandukana. Ahubwo ko umuntu ashobora kongera kwiyubaka, akigira inama, akumva ko atsinze ibihe bikomeye aho kubitsindwamo.

Impeta iba n’urwibutso rw’urugendo rwose rw’ubuzima

Alex Proie wo muri Pennsylvania na we aherutse guhindura impeta yari yarahawe mu kwizihiza imyaka itanu y’urugo ayigira impeta y’ubwahukane. Iyi mpeta nshya yayikoze akoresheje zahabu na diyama byari bisanzwe biri ku yo yari afite.

Uyu mugore w’imyaka 31, watandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka irindwi, avuga ko n’ubwo gutandukana byamugoye, impeta ye nshya imwibutsa imbaraga yagize zo kongera kwiyubaka. Ntabona uwahoze ari umugabo we nk’igice agomba gusiba burundu mu mateka ye, ahubwo yemera ko yagize uruhare runini mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Impeta ye irimo uduce twa diyama turindwi duto dufite imiterere isa n’umuhengeri. Kuri Alex, ibyo bishushanya ibihe byiza n’ibikomeye ubuzima buzana, kandi ko byose umuntu aba agomba kubinyuramo. Avuga ko iyo mpeta imwibutsa ko n’ubwo yahuye n’ibihe bitoroshye, yashoboye kongera gukora, kongera kubona amafaranga no kongera kubaka ubuzima bwe kuva hasi.

Abandi bo bahitamo kuzibika, kuzita cyangwa gukora ibindi bibafasha gutangira bundi bushyaNubwo impeta z’ubwahukane zigenda zamamara, si ko buri wese uzitandukanya n’abo bashakanye ahitamo kuzigumana cyangwa kuzigira izindi nshya. Ku mbuga nka Reddit, abantu benshi bagiye bavuga icyo bakoze ku mpeta zabo z’ubukwe cyangwa izo gusaba.

Hari abazigumana ariko ntibazambare, abazibika mu kabati nk’urwibutso rw’amateka yabo, n’abavuga ko bazita kure burundu kugira ngo bumve ko basoje igice cy’ubuzima cyari cyarangiye. Hari n’abahitamo gukora ibindi bibafasha gutangira ubuzima bushya: nk’ingendo zo kuruhuka, kwishyira tatuwaje, kugura imyenda cyangwa inkweto nshya, gutunganya inzu, cyangwa no kongera kubaka ubusitani bw’iwabo.

Icyo bose bahurizaho ni kimwe: nyuma y’ukwahukana, abantu benshi bifuza ikintu gifatika kibibutsa ko ubuzima bushya bushoboka.

Uko imyumvire ku gutandukana iri guhinduka

Izi mpeta z’ubwahukane zigaragaza impinduka iri kuba mu mitekerereze y’abantu ku bijyanye no gutandukana. Kera, gutandukana byafatwaga nk’ikimwaro cyangwa iherezo ry’urugendo rw’umuntu. Ubu ariko, hari benshi batangiye kubibona nk’icyiciro gishya gishobora no kubyara amahirwe yo kongera kwiyubaka.

Ku bagore nka Deb Marino, Ceri Evans na Alex Proie, impeta z’ubwahukane si imitako isanzwe. Ni ibimenyetso by’amateka yabo, by’aho bavuye, ibyo banyuzemo n’aho bashaka kugera. Ni uburyo bwo kuvuga ko n’ubwo urukundo rwarangiye, ubuzima bwo bukomeza.

Muri make, izi mpeta ziri guhinduka ikimenyetso cy’igihe abantu badashaka ko iherezo ry’urukundo rihinduka iherezo ry’ubuzima. Ahubwo zerekana ko nyuma y’ukuvunika hari kongera kwiyubaka, ko nyuma yo gutandukana hari gutangira bundi bushya, kandi ko nyuma yo gutakaza urugo, umuntu ashobora kongera kwisanga no kubaka ejo he hashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *