Si Imyidagaduro Gusa: Uko Umuziki Ugira Uruhare mu Buzima bwa Muntu
Mu gihe umuntu ashobora kumva indirimbo imushimisha mu rugendo, undi akaba yayihungiramo ashaka kwikura mu gahinda cyangwa umunaniro, benshi bahuriza ku kintu kimwe: umuziki ufite imbaraga zirenze izo gususurutsa amatwi. Mu Rwanda no ku Isi hose, umaze imyaka myinshi ufatwa nk’igikoresho cy’imyidagaduro, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ugira uruhare rukomeye no ku buzima bw’umuntu. Mu mateka…
