Nyamasheke: Abaturage batewe impungenge n’umusanzu wa “EjoHeza” bavuga ko batabona muri sisitemu
Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi, hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’imikorere ya gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya “EjoHeza”, nyuma yo gutanga amafaranga y’umusanzu ariko ntibabone ubutumwa bubemeza ko amafaranga yabo yashyizwe muri sisitemu nk’uko bisanzwe bigenda ku banyamuryango b’iyi gahunda. Iki kibazo cyatumye bamwe mu baturage batangira kugira amakenga ku mikorere y’ikusanywa…
