Nyamasheke: Abaturage batewe impungenge n’umusanzu wa “EjoHeza” bavuga ko batabona muri sisitemu

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi, hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’imikorere ya gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya “EjoHeza”, nyuma yo gutanga amafaranga y’umusanzu ariko ntibabone ubutumwa bubemeza ko amafaranga yabo yashyizwe muri sisitemu nk’uko bisanzwe bigenda ku banyamuryango b’iyi gahunda.

Iki kibazo cyatumye bamwe mu baturage batangira kugira amakenga ku mikorere y’ikusanywa ry’ayo mafaranga, bibaza niba koko amafaranga yabo aba yarageze kuri konti zabo za “EjoHeza” cyangwa niba hari ikibazo kiri mu buryo bwo kuyakira no kuyinjiza muri sisitemu.

Abaturage bavuga ko bishyuye ariko ntibahabwe inyemezabwishyu

Uwiragiye Jacqueline w’imyaka 40 y’amavuko, umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko amaze igihe atanga umusanzu wa “EjoHeza” ariko ntabone ubutumwa bubimwemeza nk’uko bikorwa ku bandi banyamuryango.

Yagize ati:“Nagiye ku murenge ntanga amafaranga 6,000 Frw. Nk’uko na mbere hose najyaga nyatanga ariko simbone ubutumwa. Gusa nageze aho ntangira kugira amakenga njya kubaza ubuyobozi. Bambwira ko amafaranga yanjye agaragara muri sisitemu nubwo ntayabona kuri telefoni.”

Undi muturage witwa: Nyiransabimana Evelyne yavuze ko na we yahuye n’iki kibazo nyuma yo gutanga amafaranga 3,000 Frw.

Yagize ati:“Nishyuye amafaranga 3,000 Frw mu ntoki ariko sinigeze mbona ubutumwa bubyemeza. Nahamagaye umuyobozi ambwira ko ubutumwa buza nyuma. Narabutegereje ndaheba.”

Aba baturage bavuga ko kuba badahabwa ubutumwa bw’inyemezabwishyu bibatera impungenge kuko ari bwo buryo bwonyine bwabafasha kumenya ko amafaranga yabo yageze aho yagombaga kugera.

Ubuyobozi bw’umurenge busobanura icyihishe inyuma y’iki kibazo

Nzayisenga Jerome, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abaturage mu Murenge wa Karambi akaba anafite mu nshingano kwakira no kwinjiza imisanzu ya “EjoHeza” muri sisitemu, yemeye ko hari abaturage bagaragaje iki kibazo.Yasobanuye ko ahanini giterwa no kutamenya ko konti ya Ejo Heza iba ibaruwe ku ndangamuntu y’umunyamuryango kurusha nimero ya telefoni.

Yagize ati:“Hari abaturage bishyura bakoresheje telefoni zitandukanye cyangwa bakazihindura. Iyo bashatse kureba ubwizigame bwabo bakoresheje nimero zitandukanye n’izo biyandikishijeho, ntibabubona. Iyo baje ku murenge tukifashisha nimero y’indangamuntu yabo, dusanga amafaranga yabo agaragara muri sisitemu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse, na we yavuze ko ubuyobozi busanzwe bwakira ibibazo nk’ibi kandi bugafasha abaturage gusobanukirwa neza uko sisitemu ya “EjoHeza” ikora. Yashimangiye ko nta makuru bafite agaragaza ko amafaranga y’abaturage yaba yaranyerejwe cyangwa yaraburiwe irengero.

“EjoHeza” ni gahunda ikomeje kwaguka mu Rwanda

Gahunda ya “EjoHeza” yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu 2018 hagamijwe gufasha abaturage kwizigamira amafaranga y’igihe kirekire azabafasha mu zabukuru.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ndetse n’inyandiko zasuzumwe n’Inteko Ishinga Amategeko igaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2026, gahunda ya “EjoHeza” imaze kugira abanyamuryango barenga miliyoni 4.3, mu gihe amafaranga amaze kwizigamwa n’abaturage arenga miliyari 53.7 Frw.

Iyi mibare igaragaza ko “EjoHeza” ari imwe muri gahunda za Leta zimaze kugera ku baturage benshi kurusha izindi gahunda z’ubwizigamire zashyizweho mu myaka yashize.

Raporo zagaragaje kandi ko umutungo rusange wa gahunda, harimo ubwizigame bw’abaturage, inyungu n’inkunga za Leta, umaze kurenga miliyari 79 Frw.

Impuguke zisaba gukomeza gusobanurira abaturage imikorere ya sisitemu

Abasesenguzi bavuga ko nubwo “EjoHeza” ikomeje kwaguka, hakiri abaturage benshi batarasobanukirwa neza uburyo bwo kugenzura ubwizigame bwabo n’uko sisitemu ikora.

Bemeza ko ubutumwa bwo kuri telefoni ari ingenzi cyane mu kubaka icyizere cy’umuturage, kuko iyo atabuhawe bishobora kumutera impungenge ndetse bikanamuca intege zo gukomeza kwizigamira.

Basaba ko hakongerwa ubukangurambaga bugaragaza neza uko umuntu ashobora gukoresha indangamuntu ye cyangwa kode zabugenewe kugira ngo arebe uko ubwizigame bwe buhagaze.

Ubuyobozi burasaba abaturage gukomeza kwizigamira

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambi bwasabye abaturage gukomeza kwizigamira muri gahunda ya “EjoHeza”, bushimangira ko ari imwe muri gahunda zashyizweho hagamijwe kubafasha kugira imibereho myiza mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Bwibukije kandi abaturage ko igihe bafite ikibazo cyangwa hari amakuru badasobanukiwe, bakwiye kwegera ubuyobozi cyangwa inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye kandi byizewe.

Nubwo abaturage bamwe bavuga ko bagifite impungenge zishingiye ku kuba batabona ubutumwa bw’inyemezabwishyu, ubuyobozi bwemeza ko amafaranga yabo agaragara muri sisitemu kandi ko ikibazo kiri ahanini mu buryo bamwe bakoresha mu kugenzura ubwizigame bwabo.

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *