Mu myaka myinshi ishize, abantu benshi bafataga serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe nk’igenewe cyane urubyiruko cyangwa abantu bari mu bihe byihariye by’ubuzima. Ariko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera, ni ko bigaragara ko n’abageze mu zabukuru bashobora kugirira akamaro gakomeye ubu bufasha, cyane cyane mu guhangana n’impinduka n’ibibazo bizanwa no gusaza.
Ku bafite imyaka myinshi, ubuzima bushobora kuzana ibihe bikomeye birimo gutakaza abo bakunda, gusezera ku kazi, guhangana n’uburwayi budakira cyangwa kumva irungu. Inzobere zivuga ko ibi byose bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, bityo ubufasha bwa therapy bukaba bumwe mu buryo bwo kubifashamo.
Ubuhamya bwa Maurizio nyuma yo kuganira n’inzobere
Maurizio, umugabo w’imyaka 70, yatangiye kugana inzobere mu buzima bwo mu mutwe agamije gusobanukirwa neza ububabare bw’umutwe yari amaranye imyaka myinshi kuva akiri umwana.
Yari amaze igihe kinini ashaka ibisobanuro by’icyo kibazo anyura ku baganga batandukanye, ariko aza kubona ko nubwo atabasha kubona impamvu imwe nyayo yacyo, ibiganiro yagiranaga n’inzobere byamuhaga amahirwe yo kwisobanukirwa no kureba ubuzima bwe mu buryo bushya.
Yagize ati: “Ibyo biganiro byahindutse umwanya wo kwitekerezaho no gusobanukirwa neza ubuzima bwanjye.”
Ku bwe, therapy ntabwo yamufashije gusa mu kibazo cy’uburwayi yari afite, ahubwo yanamufashije guhangana n’ibibazo bitandukanye yagiye ahura na byo mu buzima.
Gukemura ibibazo byari bimaze imyaka mu rushako
Antonio w’imyaka 73 n’umugore we Gigliola w’imyaka 68 na bo bahisemo kugana inzobere nyuma y’imyaka myinshi yari yuzuyemo amakimbirane, kutumvikana no kutabasha kuganira ku bibazo byabarebaga.
Antonio yavuze ko nyuma yo gutangira ibiganiro byabafashije kwitegereza ubuzima bwabo no kuvugana mu bwisanzure, yumvise hari impinduka zikomeye.
Ati: “Nyuma y’igihe numvise nduhukiwe kandi ndushijeho kwisanzura.”
Gigliola na we yemera ko ibyo biganiro byabafashije kuvuga ibintu bari bamaze imyaka myinshi badashobora kubwirana.
Ati: “Kwireba imbere muri twe no kuvuga ibyo tutashoboraga kuvuga mbere byaradufashije.”
Kuki abageze mu zabukuru bakenera ubu bufasha?
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko hafi 14% by’abafite imyaka irenga 70 bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane agahinda gakabije n’umuhangayiko.
Nubwo umubare w’abahura n’ibi bibazo uri hejuru, ubushakashatsi bugaragaza ko bake cyane ari bo bagana serivisi z’ubujyanama n’ubuvuzi bwo mu mutwe.
Abahanga bavuga ko ibi bishobora guterwa n’imyumvire y’uko guhangayika, kwiheba cyangwa kugira ibibazo byo mu mutwe ari ibintu bisanzwe ku muntu ugeze mu zabukuru, nyamara atari ko bimeze.
Ubushakashatsi buvuga iki?
Pim Cuijpers, umwarimu wa Psychologie muri Kaminuza ya Vrije Universiteit Amsterdam mu Buholandi, avuga ko nta gihamya igaragaza ko therapy idakora neza ku bantu bakuze.
Yagize ati: “Ubuvuzi bwo mu mutwe bukora neza ku bantu b’ingeri zose z’imyaka.”
Ubushakashatsi aherutse gukora ku bantu bafite imyaka irenga 75 bugaragaza ko inyungu za therapy ku bantu bakuze zidatandukana n’izigaragara ku rubyiruko cyangwa ku bantu bakiri mu kigero cyo gukora.
Abashakashatsi bavuga kandi ko abantu bakuze bakunze kurangiza gahunda za therapy ku gipimo kiri hejuru ugereranyije n’abakiri bato, ikimenyetso cy’uko baba bafite ubushake bwo gukemura ibibazo no gukurikiza inama bahabwa.
Imbogamizi zigihari
Nubwo ubu bufasha bugira akamaro, haracyari imbogamizi zituma benshi batabugeraho.
Harimo ikibazo cy’ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi, kuba zimwe mu gahunda z’ubwishingizi zitazitangira ndetse n’ibibazo by’imyumvire ikiriho mu bice bimwe by’isi.
Hari kandi aho usanga abaganga badahita bohereza abantu bakuze ku nzobere mu buzima bwo mu mutwe, bitewe no kwibwira ko ibibazo bagaragaza ari ibisanzwe biterwa n’izabukuru.
Gusaza ntibivuze guhagarika kwiyubaka
Rossana De Beni, inzobere mu mitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya Padua mu Butaliyani, avuga ko abantu bakwiye kureka imyumvire ivuga ko umuntu ugeze mu zabukuru atakibasha guhinduka cyangwa kwiga ibintu bishya.
Ati: “Gusaza ni urugendo rw’impinduka rukomeza kugeza ku iherezo ry’ubuzima. Umuntu ahora yiga kandi yiyubaka.”
Ku ruhande rwa Maurizio, avuga ko therapy yamufashije mu bihe bitandukanye birimo gutandukana n’umugore we, gukemura amakimbirane yagiranaga n’abana be no kwitegura ubuzima bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ati: “Sinigeze ntekereza ko hari igihe byaba byarakererewe kugira ngo umuntu atangire ikintu gishya.”
Mu gihe abantu benshi bagifata ubuzima bwo mu mutwe nk’ikibazo cyibasira cyane urubyiruko, ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko n’abageze mu zabukuru bakenera kandi bungukirwa na therapy. Abahanga bavuga ko gusaza atari iherezo ry’impinduka cyangwa kwiyubaka, ahubwo ko ari icyiciro gishya umuntu ashobora gukomeza kwiga, gukura no kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe nk’uko yita ku buzima bw’umubiri.











