Mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru y’incamugongo nyuma y’uko umusore w’imyaka 22 y’amavuko wakekwagaho kwica se amuteye icyuma, na we aza gusangwa yapfuye amanitse mu mugozi nyuma y’iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nkunamo, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, aho abaturage bavuga ko uyu muryango wahuye n’akaga gakomeye ko kubura abantu babiri mu gihe gito.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishubi agaragaza ko uyu musore yari amaze iminsi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa se, nyuma y’amakimbirane yavuzwe hagati yabo. Nyuma y’icyo cyaha, yari yatorotse aho yabaga, inzego zibishinzwe zitangira kumushakisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Rutaganda Jean Félix, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera yari asanzwe abana na se mu gipangu kimwe nubwo ababyeyi be bari baratandukanye.
Yasobanuye ko amakimbirane yo mu muryango ashobora kuba ari yo yabaye intandaro y’uru rugomo rwaje kuvamo urupfu rw’umubyeyi, mbere y’uko n’umuhungu we aza gusangwa yapfuye.
Ati: “Ni ibyago bikomeye ku muryango no ku baturage muri rusange. Ubu bari bagifite agahinda ko kubura umubyeyi, none bongere kubura umwana. Ni ibintu bibabaje cyane.”
Ubuyobozi buvuga ko nyakwigendera yari yaragabanyije umutungo we awuha abana be, ariko hakaba hari amakuru avuga ko uwo musore yari yarangije cyangwa yangije umugabane yari yarahawe, ibintu bikekwa ko byaba byaragize uruhare mu makimbirane yavutse muri uwo muryango.
Nyuma yo gusanga umurambo w’uyu musore amanitse mu mugozi, inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), DASSO n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zahise zigera aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishubi bwongeye kwibutsa abaturage kwirinda gufata amategeko mu maboko yabo no gushakira ibisubizo amakimbirane banyuze mu nzego zibifitiye ububasha.
Bwasabye kandi abaturage kwegera ubuyobozi igihe bahuye n’ibibazo bibaremereye aho gufata ibyemezo bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo kwambura abandi ubuzima cyangwa kwangiza ahazaza habo.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyaranze uru rukurikirane rw’ibyago byabaye muri uyu muryango wo mu Karere ka Gisagara.










