Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 10 Kamena 2026, guhera saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umurenge wa Musambira, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi ndetse n’Umuhuzabikorwa wa Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubukangurambaga bwibanze ku byaha bikibangamiye abaturage

Ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Muturarwanda, fata iya mbere mu gukumira ibyaha birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gusambanya abana, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ntabe ari jye urebera abakora ibinyuranyije n’amategeko ngo nceceke, kuko nasobanukiwe ko gucunga umutekano ari inshingano rusange.”

Abayobozi bagaragaje ko ibi byaha bikomeje kugira ingaruka ku mutekano n’imibereho y’abaturage, bityo ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare abikumira mbere y’uko biba.

Abaturage bashimiwe uruhare bagira mu gucunga umutekano

Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, abayobozi bashimiye abaturage bo mu Murenge wa Musambira ku bufatanye bakomeje kugaragariza inzego z’umutekano binyuze mu gukora amarondo no gutangira amakuru ku gihe.

Bagaragaje ko uwo muco mwiza umaze gutanga umusaruro mu gukumira ibyaha no gufata ababigiramo uruhare, bityo ugakomeza kubaka umutekano urambye.

Abaturage bibukijwe ko umutekano ari umwe mu nkingi z’iterambere kandi ko nta terambere rirambye rishoboka mu gihe umutekano udahari.

Ubufatanye n’indangagaciro nyarwanda byagarutsweho

Abitabiriye ubu bukangurambaga basabwe gukomeza kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, birinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage.

Banakanguriwe gukomeza gukorana bya hafi na Polisi, RIB, inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga umutekano, kugira ngo ibyaha bikumirwe hakiri kare.

Abakora ibyaha bongeye kuburirwa

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa banenze abakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, babasaba kubihagarika burundu.Bashimangiye ko umuntu wese uzafatwa akora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage azahanwa hakurikijwe amategeko, kandi ko inzego z’umutekano zikomeje gukaza ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umutekano ni inshingano za buri wese

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage ko kubungabunga umutekano atari inshingano z’inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko ari inshingano za buri muturage.

Yasabye abaturage kudaceceka igihe bafite amakuru ku byaha cyangwa ku bantu babikekwaho, ahubwo bakayageza ku nzego zibishinzwe ku gihe kugira ngo hakorwe ibikenewe mbere y’uko hagira uwahungabanywa n’ibyaha.

AMAFOTO:

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *