Mu Ntara y’Amajyepfo Hatashywe Ibikorwa by’Iterambere Byakozwe n’Ingabo na Polisi Mu Kwizihiza Kwibohora32

Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage no kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu Ntara y’Amajyepfo hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye by’iterambere byubatswe mu bufatanye n’abaturage. Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, aho abayobozi bakuru mu nzego za Leta, iz’umutekano n’abaturage…

Soma inkuru yose

Nyaruguru: Imiryango 16 yorojwe inka zihaka mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza

Imiryango 16 yo mu Karere ka Nyaruguru yorojwe inka zihaka mu gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umuryango Compassion International, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwigira. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 09 Kamena 2026 mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama, cyibanda ku gushimangira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bibangamiye…

Soma inkuru yose

Kibeho irimo kwagura amacumbi mashya ategerejweho gukemura ikibazo cy’abakerarugendo baburaga aho barara

Mu gihe ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukomeje kwiyongera mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’abikorera n’inzego z’amadini bukomeje gushora imari mu bikorwa by’amacumbi hagamijwe gukemura ikibazo cy’abashyitsi bajyaga babura aho bacumbika. Kibeho izwi ku rwego mpuzamahanga kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yemejwe na Kiliziya Gatolika, ikomeje kwakira…

Soma inkuru yose

Nyaruguru na Huye: Abagabo bane bafatiwe mu bujura bw’inka zirindwi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, aho amakuru atangwa n’abaturage akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura. Muri urwo rwego, abantu bane bakekwaho ubujura bw’amatungo bafatiwe mu bikorwa byo kwiba inka zirindwi mu Turere twa Nyaruguru na Huye. Amakuru…

Soma inkuru yose