Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, aho amakuru atangwa n’abaturage akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura.
Muri urwo rwego, abantu bane bakekwaho ubujura bw’amatungo bafatiwe mu bikorwa byo kwiba inka zirindwi mu Turere twa Nyaruguru na Huye.
Amakuru aturuka muri Polisi agaragaza ko kuri uyu wa 09 Kamena, inka eshanu (5) zafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyagisozi, mu gihe izindi nka ebyiri (2) zafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kigoma.
Aba bakekwaho ubujura bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ku gihe, bituma Polisi ibasha kubafatira mu cyuho no kugaruza ayo matungo mbere y’uko aburirwa irengero.
Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo za Polisi mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri iki cyaha. Inka zose zirindwi zamaze gusubizwa ba nyirazo.
Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, igaragaza ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje gutanga umusaruro mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko gutangira amakuru ku gihe bikomeje kuba imwe mu ntwaro zikomeye zifasha inzego z’umutekano gufata abakora ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Polisi kandi yongeye kwibutsa abantu bakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura ko bakwiye kubireka, kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa, bityo abazajya bafatwa bazakurikiranwa n’inzego zibishinzwe hakurikijwe amategeko.
Yashimangiye ko umutekano ari inshingano za buri wese, asaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’umutekano n’iterambere rirambye.
















