Karongi: Umugabo yapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe, undi arakomereka

Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ikirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro, umwe ahita apfa, undi arakomereka. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Gitabura, Umurenge wa Twumba, ku wa 23 Nzeri 2026. Umwe yahise apfa, undi arakomereka Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwamenye iby’iyi mpanuka saa Saba n’igice z’amanywa,…

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse nyuma yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibizwi cyane ku izina ry“ibyuma”, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bugamije kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukumira ingaruka…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Abantu 9 muri 21 bapfiriye mu mpanuka

Abantu icyenda bitabye Imana, abandi 12 barakomereka bikomeye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo minibisi itwara abagenzi izwi nka Twegerane yagonganaga n’ikamyo yo mu bwoko bwa CHACMAN. Aya makuru yemejwe n’inzego z’ubuyobozi, nk’uko Imvaho Nshya yabitangaje. Nk’uko Imvaho Nshya ibitangaza, impanuka yabaye…

Soma inkuru yose

Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Amayobera i Brighton: Imibiri y’Abagore Batatu Yatoraguwe mu Nyanja

Polisi yatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu. Polisi yo mu gace ka Brighton yatangaje ko imibiri y’abagore batatu yatoraguwe mu nyanja mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibintu byateye impungenge n’amayobera muri ako gace gakorerwamo ubukerarugendo ;Nk’uko Sussex Police yabitangaje, inzego z’ubutabazi zahamagariwe ahitwa Madeira Drive saa kumi n’imwe n’iminota 45 za mu gitondo…

Soma inkuru yose